Gahongayire yahishuriye amabanga akomeye mu gitaramo yamuritsemo album ye ya 7 ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Gahongayire yahishuriye amabanga akomeye mu gitaramo yamuritsemo album ye ya 7 ‘Amafoto’

Gahongayire yahishuriye amabanga akomeye mu gitaramo yamuritsemo album ye ya 7 ‘Amafoto’

Umuramyi , Aline Gahongayire yamuritse ‘New Woman’ , album ye ya karindwi , mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Ubumwe Grande Hotel ,mu ijoro ryo ku wa 27 ukwakira 2017.

Iki gitaramo uyu muririmbyi yari amaze iminsi ategura byari biteganyijwe ko kigomba gutangira saa moya z’ijoro gusa iyi saha yageze ubona abantu bataraba benshi mu cyumba cyabereyemo igitaramo.

Saa mbiri na makumyabiri aba Mc, Diana Kamugisha na Evelyne Umurerwa nibwo bageze ku rubyiniro bahita batangiza igitaramo bahereye ku isengesho.

Kuri iyi saha uraranganyije amaso mu cyumba cyabereyemo igitaramo abantu bari bamaze kuzura kuburyo uwari kuza byari kumugora kubona umwanya yicaramo.

Gahongayire yageze ku rubyiniro bwa mbere Saa 20h35 , yasuhuje abitabiriye igitaramo cye ababwira ko bagomba kunezerwa kuko ntayandi mahitamo bafite. Uyu muhanzi yahise yanzika ahereye ku ndirimbo yitwa ‘Ntacyo mfite nzajya nirata’.

Gahongayire yaririmbye indirimbo zose zigize ‘New Woman’ mu buryo bw’umwimerere (Live), abafana bamufashaga kuziririmba bigaragaza ko indirimbo ze bazizi.

Ibyamamare bitandukanye mu Rwanda byiganjemo abahanzi ba Gospel bari baje gushyigikira Gahongayire muri abo harimo Israel Mbonyi , Uwimana Aime,Dominic Ashimwe , Diana Kamugisha ,Olivier Kavutse wo muri Beauty for Ashes , TMC wo muri Dream Boyz , Knowless na Clement n’abandi.

Gahongayire yahishyuye amabanga akomeye y’ubuzima busharira yanyuzemo Imana ikamwigaragariza.

Gahongayire akigera ko rubyiniro bwa mbere yabwiye abitabiriye igitaramo cye ko yahindutse umugore mushya bityo akaba ari buvugishe ukuri.

Arangije kuririmba ‘Warampishe’ Aline Gahongayire yafashe umwanya aganira n’abaje kumushyigikira mu gitaramo cye , yahishuye ibizazane yanyuzemo mu myaka 18 amaze mu gakiza.

Gahongayire yavuze uburyo hari umunsi yashatse kuva mu byo kuririmba akibagirwa ko ari umuramyi ariko Imana ikamuhisha iyo mitego ya satani yose akayirenga.

Uyu muhanzi yahishuye ukuntu nyina umubyara ari intwari kubera ukuntu yamukomeje mu bihe bikomeye yanyuzemo bigatuma avugwa cyane mu itangazamakuru.

Gahongayire witegura kuzuzu imyaka 30 mu Ugushyingo uyu mwaka ngo  ntajya asohoka iwe tariki ya 6 nzeri ya buri mwaka kubera ko aribwo yabuze imfura ye .

Igitaramo kigeze hagati , Gahongayire yahamagaye inshuti ye magara Butera Knowless amushimira mu ruhame , ari gusobanura ishimwe rye kuri Knowless yafashwe n’ikiniga atangira gusuka amarira , yavuze ukuntu bajyanye gushyira indabyo ku mva y’imfura , avuga ko nta shimwe yabona yamuha usibye kumusabira imigisha ku mana.

Gahongayire yashimiye cyane Issa Karinijabo wamufashije guhindura uburyo yakoraga umuziki ni we wamwandikiye ‘Warampishe’ amugira n’Inama yo kujya kuyikorera muri Kina Music. Iyi ndirimbo yanayikozemo filime azashyira hanze mu munsi iri imbere, imara amasaha abiri ,igaruka ku bihe bigoye yanyuzemo Imana ikabimurenza ubu akaba yarahindutse  Umugore mushya.

New Woman , Ni album ya karindwi ya Gahongayire, ije ikurikira izindi esheshatu yakoze kuva mu 2006 ari zo ’Nzahora Mbibuka’, ’Umukiza wanjye ariho’, ’Amen’, ’Reka nkuvuge imyato’, ’Namani’, ’Sinarota Nkuvako’. Izi zose zikubiyemo indirimbo zirenga 60 yagiye akora mu bihe bitandukanye avuga ugukomera kw’Imana.

Aho igitaramo cyabereye ni uku hari hateguye

Evelyne Umurerwa na Diana Kamugisha nibo bayoboye igitaramo

Gahongayire yaririmbye indirimbo zose ziri kuri New Woman mu buryo bwa Live

Aline Gahongayire n'abaririmbyi bamuririmbiraga inyikirizo

Yanyuzagamo akaganirira abitabiriye igitaramo ibihe bikomeye yanyuzemo

Umuririmbyi Serge Iyamuremye  yafashije Gahongayire kuririmba indirimbo yitwa 'I see you' bakoranye

Uyu yarari gufata ifoto y'urwibutso

Ama G the Black ngo buri munsi asaba Gahongayire kumusengera kuko we atari ibintu bye

Gahongayire yarenzwe n'ikiniga ari gushimira Knowless

Gahongayire yahaye impano yihariye umuramyi Uwimana Aimee kubera umusanzu we mu guteza imbere Gospel

Umukozi w'imana , Mama Ortance ni we wigishije ijambo ry'Imana

Amafoto : Mugarura Abraham

28/Oct/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Byukusenge Console
Munsuhurize Gahongayire rnndamukunda cyane😍😘💑❤💙💜💛💚💕💟💗✋🔥💋💋🔥💋💋🔥rn💋💋💋💋💋💋💋rn💋💋💋💋💋💋💋rn🔥💋💋💋💋💋🔥rn🔥🔥💋💋💋🔥🔥rn🔥🔥🔥💋🔥🔥🔥rnMiss you so much!
Sponsored Content