Ama G yavugiye ku rubyiniro icyo Aline Gahongayire azaba ashinzwe mu bukwe bwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ama G yavugiye ku rubyiniro icyo Aline Gahongayire azaba ashinzwe mu bukwe bwe

Ama G yavugiye ku rubyiniro icyo Aline Gahongayire azaba ashinzwe mu bukwe bwe

Umuraperi Ama G the Black yavugiye ku rubyiniro ko Aline Gahongayire usanzwe ari incuti ye cyane ari we uzamubera Marraine mu bukwe bwe.

Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi baje gushyigikira Aline Gahongayire mu ijoro ryo ku wa 27 Ukwakira 2017 , ubwo yamurikaga album ye ya 7 yise ‘New Woman’ mu gitaramo cyabereye mu Ubumwe Grande Hotel.

Aline Gahongayire ageze mu gitaramo hagati yasabye abaramyi bagenzi be n’abandi bahanzi bose baje kumushyigikira guhaguruka kugirango abashimire.

Yagendaga avuga izina rya buri wese akamushimira , Gahongayire yasoreje kuri Ama G The Black araterura ati ‘Umukozi w’Imana Ama G The Black yaba yaje ngo mwakire’ , abantu bahise batera hejuru bati arahari na we arahaguruka amusanga ku rubyiniro.

Ama G akigera ku rubyiniro yavuze ko Gahongayire ari incuti ye ndetse bavugana buri gihe amusaba ngo amusengere kuko we atari ibintu bye.

Ama G yagize ati “ Uyu mu mama ndamukunda , ndamuhamagara buri munsi nkamusaba kunsengera , hari abantu benshi bari hano wenda gusenga atari ibintu byabo gusa hari abadusengera , niyo mpamvu iyo yateguye ikintu nk’iki mubwira ko nzaba mpari kandi namwe murabibona naje […] , mu minsi ishize nabonye ibinyamakuru bikwandikaho byinshi ariko nagirango mvuge ko mfite marriage kandi ni wowe uzambera marraine’’.

Muri mutarama uyu mwaka , nibwo uyu muraperi yatandukanye n’umugore we  witwa Rosine babyaranye umuhungu witwa Shami.

Ama G yemeje aya makuru muri gicurasi , icyo gihe yavuze ko umubano we na Rosine warangiye burundu ndetse uyu mugore yisubiriye kuba iwabo amusiga mu nzu babanagamo wenyine. Uyu muraperi utarahishuye icyo bapfuye yahise atangira gukundana n’indi nkumi yitwa Lily mu minsi ya vuba bitegura kurushinga.

Ama G The Black n’umuraperi ufite izina rikomeye kubera ibihangano yakoze bikamamara mu gihugu cyose azwi mu ndirimbo ‘Uruhinja’,’Care’,’Ikiryabarezi’,’Akarima k’igikoni’ n’izindi nyinshi.

Ama G yavugiye ku rubyiniro ko Gahongayire ariwe uzamubera Marraine mu bukwe bwe

Aline Gahongayire yatunguwe 

Amafoto : Mugarura Abraham / Eachamps

28/Oct/ 2017,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(3)
shanny
Hhhhhhhhh anyway Aline ntiduhuje imyemerere ark ari mubastr 3nemera numwana mwiza cyaneeee
Pascy
Birashimishije Aline komerezaho kd umusengere nawe azagere aho asengera abandi.
MUSHINZIMANA jean marie vianney
sha ndumva ama g the brack akaze ntamikina aba afite
Sponsored Content