Umugabo witwa Andy Hepworth yavuze ukuntu umugore we w’imyaka 44 witwa Heidi yamutanye n'abana 9 agasanga umusore bamenyaniye kuri facebook.
Heidi yatangarije umugabo we ko agiye kwaka gatanya ndetse akaba yaramaze guhitamo uyu musore w’imyaka 30 witwa Mamadou Jallow, ukomoka muri Gambia.
Andy yavuze akababaro atewe no kuba agiye gusigarana abana wenyine ndetse anemeza ko umugore we yatangiye kumutera impungenge ubwo yamubonaga yatangiye kwisiga amavuta y’abakiri bato no kwirunga bidasanzwe, kwambara utwenda tumwegereye, kujya mu myitozo ngororamubira no kwishyiraho ibishushanyo ku mubiri (Tatto) yamubaza akamubwira ko nta kindi kibishe inyuma.
Nk’uko The Sun yabitangaje ngo uyu mugore yavuze ko ubuzima asigaje ku Isi, yabuhariye uyu munya-Gambia bakundaniye kuri Facebook.
Ngo yatangaje ko adatewe impungenge n’abana be 9 yasigiye umugabo kuko bose bavugana we umunsi ku wundi mu buryo bw’imbona nkubone, yavuze ko atarafata umwanzuro wo kugumana na Jallow gusa anemeza ko bari mu buryohe bw’urukundo.
Umwongereza Andy watawe n'umugore kubera umusore w'Umunyafurika
Jallow wandurukanye umugore w'abandi
Andy hamwe n'umwe mu bana yabyaranye n'uwari umugore we
Jallow na Heidi bameze neza
Andy na Heidi bagikundana
Bijya gutangira, umugore yabanje kujya yambara nk'inkumi
Jallow yatwaye umugore w'abandi