Gukurira mu gace kamwe na Riderman byatumye YFilla uba Canada yinjira mu muziki | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Gukurira mu gace kamwe na Riderman byatumye YFilla uba Canada yinjira mu muziki

Gukurira mu gace kamwe na Riderman byatumye YFilla uba Canada yinjira mu muziki

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri Canada YFilla, avuga ko gukurira mu gace kamwe n’umuraperi  Riderman ari byo byatumye yinjira mu muziki.

Umuraperi YFilla ubusanzwe yitwa Yves shyaka yavukiye Mujyi wa Kigali, Kimisagara mu 1996, akaba ari naho yakuriye.

Yatangiye gukora umuziki muri 2012 ariko icyo gihe yibandaga mu kwandika, nyuma y’aho nibwo yaje guhura na mugenzi we SLEEKK Blaize bashinga itsinda rya SLEEKKINZ aho bakoranye indirimbo zirimo iyitwa ‘Amamara’.

Muri 2015 YFilla yaje kwerekeza muri Canada aho yari agiye kwiga muri kaminuza, gusa ntiyacitse intege ahubwo naho yakomeje kuhakorera umuziki ndetse akomeza gukorana na mugenzi we SLEEKK .

Uyu musore avuga ko yakuze akunda gukina umupira w’amaguru, gusa yaje kwisanga mu muziki biturutse ku kuba yaratuye mu gace karimo abandi bahanzi barimo na Rider Man uri mu bakunzwe mu Rwanda.

Yagize ati “ umuntu watumye nkunda Rap ni Riderman kugeza n’ubu. Twabaga mu gace kamwe n’abandi bahanzi benshi  gusa muri icyo nakundaga gukina umupira w’amaguru, ariko guhora mbona Riderman n’abandi baraperi batunyuraho  bakansuhuza, numvise nshatse kuba nkabo.”

Kugeza ubu YFilla afite mixtape imwe yitwa Jam My Life 1 yasohoye mu mwaka wa 2017 iriho indirimbo 5 ndetse afite n’alubumu Jam My Life 2 nayo yashyize hanze kuwa 02 Gashyanatre 2018 iriho indirimbo 8, ibigaragaza imbaraga uyu musore ari gukoresha.

Kugeza ubu afite indirimbo 2 zifite amashusho harimo iyitwa Full Loaded yafatanyije na Arman ie n’indi yitwa I Pray.

Reba Amashusho y'indirimbo Full Loaded ya YFilla

01/Mar/ 2018,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content