Mavenge Sudi na Nzayisenga Sophia bagiye guhurira mu gitaramo kimwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mavenge Sudi na Nzayisenga Sophia bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

Mavenge Sudi na Nzayisenga Sophia  bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

Umuhanzi Mavenge Sudi wamenyekanye muri Gakoni k’abakobwa hamwe na Nzayisenga Sophia umenyerewe mu gukirigita inanga bagiye guhurira mu gitaramo.

Iki gitaramo kiri mu rukurikirane rw’ibyitwa ‘Gakondo acoustic gala’ biba buri kwezi, bigahuza abahanzi batandukanye barimo abakibyiruka n’abandi ba kera.

Icy’uku kwezi giteganijwe ku wa 20 Nyakanga 2018 mu Kiyovu mu nyubako ya The Office  ahitwa Impact hub. Kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu [5000 Rwf]. Kizatangira saa kumi n’ebyiri kigeze saa yine z’ijoro.

Uretse Mavenge Sudi na Nzayisenga Sophia, abandi bahanzi bazagaragaramo harimo Alyn Sano uri mu bakobwa bahagaze neza muri iki gihe , Ruti Joel na Ange & Pamela.

Igitaramo giheruka cyabaye ku wa 22 Kamena 2018. Cyahuriyemo  abahanzi batandukanye ariko gifite umwihariko w’uko bose bari abakibyiruka.

Icyo gihe abahanzi bataramye bigatinda barimo umukobwa uri kwigaragaza mu bakora gakondo witwa Audia Intore, Paccy Nyirantwari, Victor Rukotana na mubyara wa Jules Sentore witwa Ruti Joel. Hari harimo na  Peace Jolis ukora injyana ituje ndetse na  Munyakazi ucuranga inanga.

Kuri  iyi nshuro Gakondo acoustic gala ifite umwihariko wo kuba hazagaragazwa n’ubundi buhanzi bwa gakondo butari umuziki .  Iki gitaramo kizahuza abahanzi bakanyujijeho ha mbere n'abubu

12/Jul/ 2018,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...