Amafaranga yo guhemba umutoza w’Amavubi yabaye ikibazo, 3 bashobora kuyitoza barahwihwiswa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amafaranga yo guhemba umutoza w’Amavubi yabaye ikibazo, 3 bashobora kuyitoza barahwihwiswa

Amafaranga yo guhemba umutoza w’Amavubi yabaye ikibazo, 3 bashobora kuyitoza barahwihwiswa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo inkuru yabaye kimomo ko uwari umutoza wungirije w’Amavubi, Mashami Vincent yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi,gusa ubuyobozi bwa FERWAFA bwahakanye aya makuru bavuga ko umutoza ataramenyekana bitewe n’uko atarumvikana na MINISPOC amafaranga agomba guhembwa.

Kuva muri Mutarama 2018 nyuma yo gusezera kwa Antoine Hey iyi kipe nta mutoza yari ifite, mu kiganiro ngarukakwezi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu  Rwanda rigirana n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu bavuze ko impamvu umutoza yatinze gutangazwa ari uko  yatinze kumvikana nabo amafaranga azahembwa.

Ntiyahakanye ko uyu mutoza ari Mashami Vincent cyangwa ngo abyemeze gusa amakuru yemeza ko umutoza mukuru  ari Mashami Vincent ndetse aho azaba yungirijwe na Ruremesha Emmanuel ndetse na Casa Mbungo Andre

 Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yagize ati”Nk’uko twabibabwiye ubushize n’uko twafashe umwanzuro w’uko tuzakoresha umutoza w’umunyarwanda mu gihe runaka, ubu turi mu biganiro n’uwo mutoza nubu ntabwo birarangira n’ubwo nabonye hari n’abamaze kumutangaza ubwo murambwira aho mwabikuye.”

Yakomeje avuga ko impamvu byatinze ari ukubera ikibazo cy’amafaranga kuko ntarumvikana na MINISPOC ayo azahembwa.

Yagize ati”Impamvu byatinze kuko MINISPOC ariyo izamuhemba hari amafaranga yari yateganyije yo kumuhemba, tuganiriye nawe avuga ko amafaranga ari make bitewe n’inshingano ahawe, icyo twakoze twasubiye muri Minisiteri tubabwira ko amafaranga bateganyije ari make umutoza yayanze bitewe nibyo asabwa, n’ejo twabyiriwemo biranga ubu noneho igihari n’uko uwo mutoza twamuhuje na Minisiteri barimo baraganira ubwo nibumvikana murabimenya.”

Gusa perezida wa FERWAFA yavuze ko hari icyizere cy’uko akurikije aho ibiganiro bigeze bashobora kuza kumvikana ndetse akarara atangajwe nabo bazafatanya ku buryo ejo umutoza yatangira akazi ku buryo bweruye.

Yakomeje avuga ko hari ibyo bari bateguye kuko niyo umutoza ataboneka ikipe y’igihugu yagombaga guhamagarwa, nka bamwe mu bakinnyi bahamagarwa bo bari bamaze gutekerezwaho bityo umutoza niyinjira mu kazi azahera aho bari bageze.

Bivugwa ko Mashami Vincent ari we mutoza mukuru akaba azafatanya na Ruremesha Emmanuel (umwungiriza wa mbere) yari umutoza wa Etincelles ndetse n’umutoza wa Kiyovu Sports, Casa Mbungo Andre nk’umutoza wungirije wa 2.

Aba batoza bazaba bafite inshingano zo guhita bahamagara abakinnyi ikipe y’igihugu izifashisha  mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 u Rwanda rufitanye na Cote d’Ivoire tariki ya 7 Nzeri 2018 i Kigali.

Biramutse bibaye si ubwa mbere Mashami Vincent na Casa Mbungo baba bagiye guhurira mu ikipe y’igihugu bose ari abatoza kuko muri Gicurasi 2014 nibo bari bafite iyi kipe ubwo bajyaga muri Libya gushaka itike y’igikombe cy’Afurika bakanganya nayo 0-0 nyuma bakayitsindira i Kigali 3-0.

17/Aug/ 2018,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...