Guinea vs Amavubi: 11 b’u Rwanda batarimo kapiteni Haruna nibo bashobora kubanza mu kibuga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Guinea vs Amavubi: 11 b’u Rwanda batarimo kapiteni Haruna nibo bashobora kubanza mu kibuga

Guinea vs Amavubi: 11 b’u Rwanda batarimo kapiteni Haruna nibo bashobora kubanza mu kibuga

Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru ‘Amavubi’ irakina n' iya Guinea Conackry mu mukino wo gushaka itike ya y’igikombe cy’Afurika cya 2019 aho umutoza Mashami Vincent avuga ko abasore biteguye ndetse batanatewe ubwoba n’icyizere abanya-Guinea bifitiye.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma Amavubi yakoreye kuri Stade du 28 Septembre ari nayo iri bwakire uyu mukino ku isaha ya saa 18:30’ zo mu Rwanda, umutoza Mashami yavuze ko biteguye guhangana na Guinea imbere y’abafana bayo.

Yagize ati”Abakinnyi bameze neza, uyu mukino twawuhaye agaciro gakomeye ndetse n’uwo tuzahangana yawuhaye agaciro gakomeye, kuri twebwe rero twayihaye agaciro gakomeye. Kuba bifitiye icyizere kinshi nta bwo bidukanga ahubwo turabikunda cyane ni nayo mpamvu stade iribube yuzuye kuko ntibazi uko bizagenda kugeza iminota 90 irangiye, ibyo bavuga byose rero yaba icyizere bafite baragifite natwe turagifite, umupira w’amaguru niyo mpamvu tuwukunda kuko nta bwo ari amagambo uba uhishe byinshi cyane.”

Muri iyi myitozo kandi yakozwe byagaragaye ko hashobora kubamo impinduka 3 ugereranyije n’abakinnyi babanje mu kibuga ku mukino wa Cote d’Ivoire aho Rutanga mu bwugarizi ashobora guha umwanya Manishimwe Emmanuel (Mangwende), mu kibuga hagati Yannick akavamo hakaba hakinjiramo Iranzi Jean Claude ni mu gihe kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima nawe ashobora kutabanza mu kibuga hakaba hakwinjiramo Jacques Tuyisenge utarakinnye umukino ubanza.

Uyu mukino urazaba kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 saa 18:30, umukino wo kwishyura ukaba uzaba tariki ya 16 Ukwakira 2018 ubere mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ejo mu masaha ya mu gitondo ikipe y’igihugu ya Guinea izaba igeze mu Rwanda mu kwitegura umukino wo kwishyura, ni mu gihe Amavubi azagera mu Rwanda ku Cyumweru saa 00:30’.

11 Bashobora kubanzamo

12/Oct/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Clementos
Amahirwe masa bahungu bacu, murabikora neza turabashyigikiye
Sponsored Content
Loading...