Dufite ikibazo twe dushaka kumva ibyo dushaka… wabyemera wabyanga uzahamagarwa ntuzahamagarwa – Mashami Vincent | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Dufite ikibazo twe dushaka kumva ibyo dushaka… wabyemera wabyanga uzahamagarwa ntuzahamagarwa – Mashami Vincent

Dufite ikibazo twe dushaka kumva ibyo dushaka… wabyemera wabyanga uzahamagarwa ntuzahamagarwa – Mashami Vincent

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent avuga ko abanyarwanda bashaka kumva ibyo bakeneye kumva abikomoje ku kuba atarahamagaye Migi na Haruna mu bakinnyi bazakina na Centre Afrique aho avuga ko kuba batarahamagawe nta kibazo kirimo kuko atari ubwa nyuma ko n'ikindi batazahamagarwa ko bagomba guhora biteguye.

Nyuma yo guhamagara abakinnyi bagera kuri 27 uyu mutoza azifashisha ku mukino wa Centre Afrique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ntihagaragaremo kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima ndetse n’umwungiriza we Migi.

Abajijwe impamvu batahamagawe yavuze ko abantu batagomba kubifata nk’ibyacitse kuko ari ibintu bisanzwe ndetse n’abakinnyi ubwabo babizi.

Yagize ati”Wenda Migi niwe tutaravugana ariko Haruna we twaravuganye, Haruna yabigize umwuga arabizi neza cyane ni wo mwuga wabo, wabishaka utabishaka uzakina, ntuzakina, uzasimbuzwa, uzahamagarwa, ntuzahamagarwa, ibyo nta cyo twabihinduraho yaba ari Mashami, yaba Petrovic yaba ari Hey cyangwa undi, rero ntimuze kubigira ibintu bikomeye cyane kuko ni bintu bisanzwe cyane muri uyu mwuga.”

“Twebwe dufite ikibazo kimwe twe tubona ibintu dushaka kubona tukanumva ibyo dushaka kumva, ntidushakw kumva ukuri cyangwa ngo turebe ukuri twebwe tukabitwara mu buryo bwacu dushaka kubyumvamo, dukenye ubufasha bwanyu, aba bahungu bakeneye ubufasha bwanyu kuruta uko mujya kubatuka mu bateza abaturage, mubateza abafana turabizi ko natwe ibyo tudakora ari byinsha nta bwo dutsinda  kandi abafana icyo bakeneye ni ugutsinda.”

Mashami Vincent yakomeje avuga ko Migi na Haruna batari bakwiriye kwirirwa batuka kuko mu rugendo rwabo mu ikipe mu ikipe y’igihugu batakoze nabi ko ahubwo hari byinshi bakoze bakobaye bashimirwa.

Yagize ati”Mu byukuri mwibuke uwo Migi cyangwa Haruna muvuga afite izindi nshingano, nawe ntaba yanze gutsinda, afite umuryango kwirirwa umuvuga nabi umutuka ntabwo ari we wenyine bigeraho kandi nkeka ko mu buzima bwabo batakoze nabi gusa ni byiza niyo byaba kimwe twakabaye tubyibuka.”

Kuba atabahamagaye ngo nta bwo yabasezereye mu ikipe y’igihugu  ahubwo niko umupira umera cyane ko ashaka no guha andi mahirwe abana barimo kuzamuka kugira ngo nabo barebe uburyo bakwinjira mu ikipe y’igihugu kuko ba Migi batazayihoramo.

07/Nov/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...