Kenya: Umuhanzi wa gospel yajyanywe mu bitaro kubera gukoresha imiti yongera ubushake bw'imibonano mpuzabitsina | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kenya: Umuhanzi wa gospel yajyanywe mu bitaro kubera gukoresha imiti yongera ubushake bw'imibonano mpuzabitsina

Kenya: Umuhanzi wa gospel  yajyanywe mu bitaro kubera gukoresha imiti yongera ubushake bw'imibonano mpuzabitsina

Umuhanzi  uririmba indirimbo zakorewe Imana wo muri Kenya Willy Paul yavuzweho gukoresha myinshi imiti yongera imbaraga mu gihe yari agiye gukora imibonano mpuzabitsina, bituma ajyanwa mu bitaro.

Aya makuru yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nk’uko ikinyamakuru Nation kibitangaza.

Aya makuru yavugaga ko Willy Paul yaba yanyweye imiti yongera imbagara umugabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina irengeje urugero, bigatuma aremba akajyanwa mu bitaro  byitwa Shah Hospital mu Mujyi wa Nairobi.

Uyu muhanzi ngo yari yanyweye imiti yitwa Spedra ikaba ifite ubukana bukubye inshuro 10 ibindi bizwi nka Viagra. Bivugwa ko yari yiteguye kuryamana n’umukobwa bakundana aho bari ahitwa Parkland Estate.

Nyuma yo kubona aya makuru, Willy Paul abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yifashe amashusho, yamagana abavuze ko ari mu bitaro kubera gufata imiti yongera ubushake bwo gutera akabariro.

22/Nov/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Sharmin
hhhhhhrnWilly Paulrnna yeye sijui kbsrnyani
PACCY BURUNDI 6 months ago
BIRABABAJE
Sponsored Content
Loading...
Most Popular