Iradukunda Liliane yavuze uko kuba Nyampinga w'u Rwanda byamufashije gukabya inzozi ze | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Iradukunda Liliane yavuze uko kuba Nyampinga w'u Rwanda byamufashije gukabya inzozi ze

Iradukunda Liliane yavuze uko kuba Nyampinga w'u Rwanda byamufashije gukabya inzozi ze

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane uri mu irushanwa rya Miss World 2018 riri kubera mu Bushinwa mu Mujyi wa Sanya, yavuze ko ikamba yambitswe ryamufashije gukabya inzozi ze zo gufasha abatishoboye.

Guhera tariki ya 08 Ugushyingo 2018, Umujyi wa Sanya wo mu Bushinwa ucumbikiye abakobwa 120 baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bahatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza no bwenge ‘Miss World 2018’, aba bakaba barimo na Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane.

Iri rishanwa ririmo ibice bitandukanye, harimo n’icyo kwerekana akamaro aba bakobwa bafitiye umuryango mugari mu bihigu bakomokamo (Head To Head Challenge).

Iradukunda Liliane ari mu itsinda rya 9 ririmbo Indonesia, Ubwongereza, Malaysia, Albania na Kazakhstan.

Iradukunda Liliane yerekanye amashusho agaragaza bimwe mu bikorwa yakoze nyuma yo gutorwa nka Nyampinga w’u Rwanda 2018, birimo kubakira uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Yavuze ko kandi gutorwa nka Nyampinga w’u Rwanda byabaye gukabya inzozi yarose kuva akiri umwana. Ati “ nakuze mfite inzozi zo gufasha abatishoboye, nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, nabonye amahirwe yo gukora ibikorwa bifasha sosiyete. Natangiye ubukangurambaga mfatanyije na bagenzi banjye twubakira utishoboye, no kurwanya imirire mibi, nizere ko mfite ubwiza bufite intego.”

Akurikije ibikorwa yakoze, Iradukunda Liliane yemeza ko abona ko yambitswe ikamba rya Miss World 2018, nta kwibeshya kwaba kubayeho.

Irushanwa rizasozwa kuwa 08 Ukuboza 2018, aho hazaboneka uzasimbura umuhindekazi Manushi Chhillar  ufite iri kamba. U Rwanda rumaze kwitabira inshuro 3 mu mateka y’iri rushanwa ribaye ubugira 68.

23/Nov/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...
Most Popular