UGANDA: Filimi z'urukozasoni zigiye kuba amateka, abazireba bafatiwe mbarigo | eachamps rwanda

UGANDA: Filimi z'urukozasoni zigiye kuba amateka, abazireba bafatiwe mbarigo

UGANDA: Filimi z'urukozasoni zigiye kuba amateka, abazireba bafatiwe mbarigo

Abagenzuzi ba Internet mu gihugu cya Uganda bamaze gufunga imbuga zerekana filimi z’urukozasoni ku itegeko rya Komisiyo ishinzwe itumanaho mu gihugu cya Uganda UCC.

Byibuze imbuga 25 muri 27 mu gihugu cya Uganda ntizishoboka gufungurwa ukoresheje telefoni ngendanwa kereka uhinduye uburyo bw’itumanaho ugakoresha ubutazwi aribyo bita VPN.

Imbuga nka Xvideos, Pornhub ndetse na Youporn nizo mbuga mu gihugu cya Uganda zasurwaga cyane kuruta izindi, kubera ko muri Uganda ngo gusura izi mbuga byari ubuntu kandi byasaga nkibitera ikibazo abayobozi ba Uganda.

Uhagarariye akanama ko kurwanya abakoresha imbuga zerekana filimi z’urukozasani Dr Annette Kezzabu yavuze ko bazakomeza kurwana n’iki kibazo yagize ati” dufite ikipe twashinze ibi bintu kandi iri gukora neza turashaka ko izi mbuga zigisha ibikozasoni zicika muri Uganda ndabizi hari abazagerageza gufungura izindi ariko ndabizeza ko atari ikintu kije rimwe gusa ni bintu bizahoraho tuzajya tuzifunga.”

Mu kwezi kwa karindwi Godfrey Mutabazi, uhagarariye komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda yari yandikiye ibigo bishinzwe gutanga serivisi z’itumanaho gukurikirana ndetse no gushyiraho uburyo bwo kutemerera abantu gukoresha serivisi zabo bareba ndetse banatunga filimi z’urukozasoni.

Itegeko rya Uganda mu gika cyaryo cya 13 kivuga ku byerekeranye urukozasoni ryasohotse mu 2014 rivuga ko umuntu wese ufashwe asakaza, agurisha, agura cyangwa yamamaza amashusho y’urukozasoni ahanishwa miliyoni 10 z’amashilingi cyangwa agafungwa imyaka itarenze 10.

06/Dec/ 2018,3 years ago |
Post Your Comment