Ibihangange mu muziki Cecile Kayirebwa na Kidumu bagiye guhurira I Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibihangange mu muziki Cecile Kayirebwa na Kidumu bagiye guhurira I Kigali

Ibihangange mu muziki Cecile Kayirebwa na Kidumu bagiye guhurira I Kigali

Abahanzi bubatse izina mu muziki muri aka karere nka Cecile Kayirebwa, Kidumu Kibido bagiye guhurira I Kigali mu gitaramo ngaruka mwaka cya Rwanda Konnect Gala kizaba mu mpera z’uku kwezi  hizihizwa iminsi mikuru isoza umwaka kizabera mu ihema ro muri Camp Kigali.

Ni gitaramo kizaba kiba ku nshuro yacyo ya kabiri, Kigali Line Up ltd itegura iki gikorwa yamaze kwemeza ko kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo gufasha abantu kurangiza neza umwaka.

Abazitabira iki gikorwa uyu mwaka bazasusurutswa n’ibihangange muri muzika hano mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba nk’umunyarwandakazi Cecile Kayirebwa ukunzwe n’Abanyarwanda kuva mu myaka myinshi ishize kugeza ubu kubera indirimbo ze z’irimo umudiho wa Kinyarwanda.

Hari kandi Kidumu Kibido(umurundi) ukunzwe cyane mu Rwanda ndetse no mu Burundi tutibagiwe na Kenya.

Si abo gusa kandi hazaba harimo imbyino gakondo zizabyinwa n’itorero Inganzo Ngali itorero rimaze gufata imitima y’abanyarwanda batari bake, hazaba harimo kandi umukinnyi w’amakinamico Galatien Niyitegeka uzwi nka Seburikoko cyangwa papa Sava ndetse n’abandi benshi barimo Sophie Nzayisenga ucuranga Inanga.

Biteganyijwe ko ibi birori bizaba tariki ya 21 Ukuboza 2018 Kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi icumi (10.000Rwf) ku muntu, n’ibihumbi magana abiri (200,000Rwf) ku bantu umunani (8) bazaba bicaye ku meza ariho icyo kunywa.

SHEMA Christain / EACHAMPS.RW

07/Dec/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
sky777 download
You have joined every conceivable social network and rneven connected web site postings to that. I know that because articles rndrive around 60% of my traffic. Stick to your outline to the extent that rnpossible. https://918kiss.bid/games/sky-777
Sponsored Content
Loading...