AMAFOTO: APR FC y'abakinnyi 10 itsinze Rayon Sports yuzuza imikino 6 muri shampiyona idatsindwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: APR FC y'abakinnyi 10 itsinze Rayon Sports yuzuza imikino 6 muri shampiyona idatsindwa

AMAFOTO: APR FC y'abakinnyi 10 itsinze Rayon Sports yuzuza imikino 6 muri shampiyona idatsindwa

Umukino w'umunsi wa 8 wahuzaga APR FC na Rayon urangiye ku ntsinzi ya APR FC y'ibitego 2-1 biyifasha kumara imikino 6 muri shampiyona itaratsindwa, ikaba yasoje uyu mukino ari abakinnyi 10 nyuma y'uko Nizeyimana Mirafa ahawe ikarita y'umutuku.

N'umukino warimo ishyaka ryinshi wabereye kuri Stade Amahoro I Remera kuri uyu Gatatu maze ibitego bya Michel Rusheshangoga na Issa Bigirimana ku ruhande rwa APR FC n'icya Sarpong Michael ku ruhande rwa Rayon Sports biba ari byo bisoza umukino.

APR FC yari yakiriye uyu mukino yaburaga umukinnyi wayo usanzwe ukina ku ruhande rw'ibumoso inyuma, Imanishimwe Emmanuel byatumye hitabazwa Iranzi Jean Claude.

Ntiyari ifite kandi Buteera Andrew wagiriye ikibazo cy'imvune muri Tunisia byatumye Jimmy Mulisa aha amahirwe Nizeyimana Mirafa utarangije uyu mukino kubera ikarita itukura.

Iyi kipe kandi yari yagaruye Byiringiro Lague wari umaze iminsi atagaragara mu ikipe kubera ibibazo by'umuryango.

Ku ruhande rwa Rayon Sports ntiayari ifite Caleb wahanwe imikino ine na FERWAFA, ntiyari ifite kandi Muhire Kevin uri mu Misiri mu igeragezwa yamaze gutsinda.

Mugisha Francois uheruka gutsindira Rayon Sports muri uyu mukino w'abakeba nawe ntiyari ahari kubera imvune y'urutugu.

Gusa iyi kipe yari yagaruye Donkor Prosper utarakinnye umukino w'umunsi wa 7 kubera ikibazo cy'amakarita, ni mu gihe kandi rutahizamu mushya w'iyi kipe Da Silva Jonathan nawe yari yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukina uyu mukino ari muri 18.

Kuvunika kwa Mugheni Fabrice byatumye Robertinho yongera kugirira icyizere Mugisha Gilbert.

Umukino yakinnye kuri Club Africain muri Tunisia, rutahizamu wa APR FC Mugunga Yves byatumye agirirwa icyizere cyo kubanzamo bwa mbere kuri uyu mukino. Akaba ari ni nshuro ye ya mbere yari agiye kuwukina.

Saa 16h zishyira saa 17h bitunguranye imvura yaguye ari nyinshi bisa naho bikanga afana kuko batinze kuzura muri sitade, saa 17:40' imvura yasaga niyahise ku buryo saa 18:00 zageze umukino ujya gutangira ubona hakeye.

Umukino watangiye saa 18:4', Rayon Sports isatira ariko nta cyo muri iyi minota byigeze bitanga.

Nyuma yo kwisirisimbya inshuro ebyeri imbere y'izamu rya Rayon Sports, APR FC yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Issa Bigirimana nyuma y'amakosa ya Manzi Thierry wasaga n'uwasuzuguye maze Issa atera agapira gakururuka n'umunyezamu Bashunga aragasuzugura abona usa nuri hanze ariko uragenda ukubita igiti cy'izamu winjiriramo.

Nyuma yaho Rayon Sports yasatiriye ariko igorwa n'ubwugarizi bwa APR FC.

Ku munota wa 25 Donkor Prosper yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Nshimiyimana Amran.

Ku munota wa 34 Omborenga Fitina yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Manishimwe Djabel.

Rayon Sports yakomeje gusatira cyane maze ku munota wa 45 Rugwiro Herve ahabwa ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Sarpong inyuma gato y'urubuga rw'amahina maze kufura Rutanga ayiteye abakinnyi ba APR FC bawukuramo maze igice cya mbere kirarangira ari 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46 Nizeyimana Mirafa yabonye ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Djabel.

Ku munota wa 49 Rayon Sports yakoze impinduka za mbere havamo Donkor Prosper hinjiramo rutahizamu w'umunya Brazil, Jonathan Raphael Da Silva wakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports.

Ku munota wa 59 Nizeyimana Mirafa yabonye ikarita ya kabiri y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Jonathan Raphael Da Silva maze ahita avamo.

APR FC yasigaye ikina ari abakinnyi 10, Jimmy Mulisa yahise akora impinduka akuramo Mugunga Yves hinjiramo Nshuti Dominique Savio.

APR FC yakomeje gukora amakosa menshi mu kibuga hagati ubona ko Rayon Sports yayirushije cyane.

APR FC yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 76 ikuramo Issa Bigirimana hinjiramo Rusheshangoga Michel mu rwego rwo kumufasha kugarira.

Ibi ntibyamuhiriye kuko ku munota wa 82 Rayon Sports yaje kubishyura iki gitego gitsinzwe na Sarpong ku mupira Omborenga yazamukanye akauwutakaza Thierry agahita awufata akawuha Sarpong.

Ku munota wa 84 Rayon Sports yakuyemo Mugisha Gilbert hinjiramo Nova Bayama, ni nako ku munota wa 86 Jimmy Mulisa nawe yakoze impinduka za nyuma havamo Muhadjiri hinjiramo Lague.

Izi mpinduka zaje kumugirira akamaro ku munota wa nyuma w'umukino ubwo Michel Rusheshangoga yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira yarahawe na Lague akuwutera asa nuhinduye imbere y'izamu ariko ukayoboka mu izamu Bashunga Abouba yikanga wagezemo.

Umukino waje kurangira ari 2-1, APR FC yuzuza imikino 6 muri shampiyona idatsindwa cyangwa ngo inganye, ubu iri ku mwanya wa 2 n'amanota 18 mu gihe Mukura ya mbere ifite 19. Ariko Mukura imaze gukina imikino 7 mu gihe APR FC ari 6.

Rayon ikaba yagumye ku mwanya wa 3 n'amanota 15 mu mikino 8 aho imaze gutsindwa 3 igatsinda 5.

Uyu ubaye umukino wa 7 Jimmy Mulisa ahuye na Rayon Sports atoza APR FC ari umutoza mukuru, muri iyo mikino yatsinzemo 4 anganya 1 atsindwamo 2.

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

APR FC: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Omborenga Fitina, Iranzi Jean Claude, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Hakizimana Muhadjiri, Bigirimana Issa na Mugunga Yves

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Yannick Mukunzi, Donkor Prosper, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel na Sarpong Michael

Umuyobozi w'itorero ry'igihugu, Bamporiki Eduard(iburyo) n'umuyobozi bwa Azam Tv mu Rwanda barebye uyu mukino

Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascene nawe yarebye uyu mukino

Mbere y'umukino bamwe mu fana ba Rayon Sports bari bifitiye icyizere

Abafana ba APR FC bari benshi

Amran Nshimiyimana umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino

Muhadjiri Hakizimana n'ubwo atatsinze ariko yashimishije abafana ku mafiyeri ye

Igitego cya mbere cya APR FC n'uko kinjiye

Bishimira igitego cya Issa Bigirimana

Manzi Thierry atwara umupira Mugunga Yves wakinaga derby ye ya mbere

12/Dec/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
manzi
apr ni ikipe y imana
manzi
apr ni ikipe y imana
vincent
erega apr n'umwami waruhago
Omega
Mukosore mwanditse ko match yarangiye ari 2_0
Bisso
Mukosore hari aho mwanditse ko match yarangiye ari 2-0 kdi ari 2-1.Tnx
Sponsored Content
Loading...