AMAFOTO: Abakinnyi ba APR FC kwishimira igitego bagenda nk'imbwa banamoka bifite icyo bisobanuye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Abakinnyi ba APR FC kwishimira igitego bagenda nk'imbwa banamoka bifite icyo bisobanuye

AMAFOTO: Abakinnyi ba APR FC kwishimira igitego bagenda nk'imbwa banamoka bifite icyo bisobanuye

Ku munota wa 94 ubwo Rusheshangoga Michel yahagurutsaga abafana b’ikipeya APR FC  atsindira iyi kipe igitego cya kabiri mu mukino bari bahuyemo na mukeba Rayon Sports muri shampiyona, abakinnyi b’iyi kipe bagaragaje kwishimira igitego  mu buryo budasanzwe aho bapfukamye bakagenda nk’imbwa banazigana uko zimoka.

Hari mu mikino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018/2019 aho APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2018.

Ubwo  Michel Rusheshangoga yatsindaga iki gitego cyo ku munota wa nyuma bigatuma ikipe ye ihita iyobora umukino n’ibitego 2-1 kuko mbere banganyaga, bamwe mu bakinnyi ba APR FC birutse bagana aho abafana ba Rayon Sports bafaniraga bapfukama hasi bagenda nk’imbwa banigana uko zimoka.

Mu kiganiro na Eachamps, kapiteni w’iyi kipe Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yatangaje ko impamvu kwari ukwereka abafana ba Rayon Sports ko babise imbwa none abo bise imbwa bakaba babakojeje isoni.

Yagize ati”Murabizi tumaze gutsindwa na Club Africain muri Tunisia bakadusezerera, haje ibintu byinshi ku maradiyo, ku mbuga nkoranyamabaga bashyizeho amashusho y’imbwa bakazajya bahamagara imbwa imwe bayitirira izina ry’umukinnyi wa APR FC, twashatse kubereka ko abo bitaga imbwa aribo babakojeje isoni, ndibwira ko nabo ari isomo tubahaye kwita umuntu imbwa utanamurusha nta bwo aribyo.”

Ubwo ikipe ya APR FC yasezererwaga na Club Africain mu mukino nyafurika ya CAF Champions League iyitsinze 3-1,  hakwirakwiye amashusho ku mbuga nkoranyambaga aho umuntu yahamagaraga imbwa mu izina ry’umukinnyi wa APR FC yarangiza akayikubita.

Bapfukamye hasi bagenda nk'imbwa

Banyuzagamo bakigana uko imbwa zimoka

Umukino urangiye na bwo babisubiyemo

 

Reba ayo mashusho hano

12/Dec/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
savio
ubwo c ni ukuvugako bemeyeko ari imbwa!? none bugesera nayo konabonye ariko ya celebuye igitego yatsinze apr ra? ubwo yo yashakaga kwerekana iki?
hakizimana
turamaze nubwotwamotse!!!
callixte
hhhhh ahari mwarasaze. imbwa nimwe.
kelly
sha iyo video ni isi kbx
Nitanga elie
Ñibisanzwe reyo isdog0rnzimoka
Sponsored Content
Loading...