Nkuzingoma Ramadhan utoza Rayon Sports yaba yasezeye ku mirimo ye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nkuzingoma Ramadhan utoza Rayon Sports yaba yasezeye ku mirimo ye

Nkuzingoma Ramadhan utoza Rayon Sports yaba yasezeye ku mirimo ye

Umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, Nkuzingoma Ramadhan biravugwa ko yamaze kwegura ku mirimo yo gutoza iyi kipe ahanini bitewe n’uko amaze igihe adahembwa.

Amakuru agera kuri Eachamps yahawe n’umwe mu bantu ba hafi muri iyi kipe utifuje ko amazina ye atangazwa, yemeza ko Nkuzingoma Ramadhan yamaze kwandikira ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports abamenyesha ko atazagaruka mu kazi igihe cyose butamwishyuye ibirarane by’amezi 3 bumubereyemo.

Bivugwa ko iyi baruwa yayanditse nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na APR FC ibitego 2-1 muri shampiyona(hari kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2018), uku kwandika iyi baruwa ngo byatijwe umurindi n’amagambo yabwiwe n’abafana nyuma y’umukino ko nta mutoza umurimo bitewe n’ibitego byatsinzwe umunyezamu we atoza.

Kuva icyo gihe nta bwo aragaruka mu myitozo y’iyi kipe aho n’uyu munsi atagaragaye mu myitozo ya nyuma iyi kipe yakoze yitegura umukino w’ejo kuwa Gatandatu w’umunsi wa 9 iyi kipe izakiramo AS Muhanga.

Aganira na Eachamps, visi perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Freddy yavuze ko nawe yumvishe ayo makuru ko yasezeye ariko atarabona ibaruwa ye isezera aho atanemera ko bamubereyemo amezi 3.

Yagize ati” Nanjye nabyumvishe ariko ntabwo ndabona ibaruwa ye isezera menye ngo ni biki, nta kibazo na kimwe twari dufitanye kuko duherukana ku mupira wa APR FC, ejo sinabonetse ku myitozo bambwira ko ataje gusa namutumyeho ngo tuvugane menye ikibaz aho kiri, nta mezi atatu tumurimo kuko ukwezi gushize twarahembye kandi twahembye abakozi bose, n’abiri ndumva ntayo kereka niba harabayeho kwibeshya ariko ibyo abantu babireba bakabikemura bitarinze kugera aho.”

Ku cyo kuba yarasagariwe n’abafana yagize ati”urumva nta muntu wishimira gutsindwa, nanjye iyo twatsinzwe ntaha numva ntameze neza numva ntishimye, gusa ntabwo ndumva ko byagera aho bataka umutoza w’abanyezamu, wenda ku munyezamu abafana bashobora kunanirwa kwihangana kuko ariwe uba uri mu izamu, nk’ubu dufite abanyezamu 4 ubwo se buri wese yajya atsindwa bagasagarira umutoza, ari byo koko byaba ari ikibazo, gusa ngiye kuvugana nawe buriya nimemya ibyo ari byo na mwe murabimenya.”

Nkuzingoma Ramadhan wahoze afatira ikipe y’igihugu Amavubi yinjiye muri Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2017/2018 azanywe na Karekezi Olivier, akaba yari asimbuye Masope werekeje mu Burundi mu ikipe ya LLB.

14/Dec/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
Dusengimana Jean Paul
aho yaba ari sawa
Rene
ejo nitutamubona tuzabyemera arko nitumubona kuri match Canisius uzaba ubrnaye injajwa, akenshi utangaza ibintu tutamenya Aho ubikura, be ready tomorrow, otherwise ufana APR kuko uhora utubeshya
Gasasira
Ubundi se ugirango igikona iyo kigurutse kigera kure?Wapi!!!!Gihimbira hano gusa sha nikiharenga nzakigurira amamesarnKiyoni we humura nubwo rayon yagira ibibazo izanabyikemurira itagusabye n,ibaba narimwe
Kwizera
Erega Gufana Ntagahato Kabibamo Gatuma Ujya Gutera Umuntu Iwe Cg Kumusagarira Kuko Ntawugera Kuntsinzi Ataranyuze Muntsinzwi Cg Ngo Uhore Wishimye Nkaho Ibyakubabaza Mufitanye Ubucuti Aba rayon Bose Barikugaragaza Imyitwarire Mibi Nkiyintagondwa Kdi Murwanda Ntazo Tugira Bagire Kwiyubaha Kdi Bagire Umuco Nyarwanda!
john sirengoa
murabura kuvuga se komuhetswe ikinsetsa niyo muvuye mugihugu mwigana abandi NGO murasohotse naho ibyareyon nimubireke ninsitari
Mugisha
Rayon rwose irabura ubukemura ibibazo biyishe ikirwa mumatiku nabasifuzi ngo babibye
Fahd
Erega gasenyi nihemba barutwa numukarani ibaze nawe umugabo umfite inshingano zurugo amare amezi 3 adahebwa? Ari umubyeyi wawe wabyifatamo ute? Madam we yavuga iki? Robertihno ni we ukurikira.ESE mama umubrazil we azabona ticket iza musubiza Rio de jenerio? Mbihanze amaso.
Kwizera 6 months ago
Hhhhh! Ahubwo Umubrazilie Araje We Abashyire Munkiko Kbx Yewe Ngo Nubundi Utifite Arya ..............
Sponsored Content
Loading...