Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 bashyizwe igorora ibihembo byongerewe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 bashyizwe igorora ibihembo byongerewe

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 bashyizwe igorora ibihembo byongerewe

Byari bimenyerewe ko umukobwa itsindiye ikamba rya Miss Rwanda ari we uhembwa wenyine ariko kuri iyi nshuro byongerewe Miss Rwanda azajya ahabwa ibyo yabonanaga maze bongeramo ibindi bihembo bibiri bizajya bihabwa igisonga cya mbere n'icya kabiri.

Hari hashize imyaka myinshi abantu batandukanye bakurikiranira hafi iri rushanwa basaba ko iri rushanwa ryajya ritegura n’ibindi bihembo bitandukanye kuri ba nyampinga baba bakurikiye uwatowe kuko ari kimwe mu byongera uburyohe iri rushanwa ari nabyo byatumye abategura iri rushanwa bongera gusuzuma bakabishyiraho.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 nk'ibisanzwe azahabwa amasezerano yo kubaumuvugizi wa Congebanque mu buryo bwo kwamamaza ' Cogebanque Brand Ambassador' itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Kuri ubu ijonjoro rigeze kure aho hamaze kuboneka abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba ndetse niy’Amajyaruguru.

Ijonjora rirakomeza mu mpera z’icyumweru berekeza mu karere ka Huye tariki ya 22 Ukuboza 2018 mu gihe mu ntara y’uburasirazuba ari tariki ya 23 Ukuboza naho mu mujyi wa Kigali ni tariki ya 26 Ukuboza uyu mwaka.

 

20/Dec/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
ngabonziza keita
joziane niwe nyamping 2019
Delphine innocent
Coom
scr888 hack money free download
Google depends upon a fairly democratic system by features vast link structure decide a page's value.rnIt really helps and is widely through all SEO experts.rnYour page needs to look professional with zero errors. http://maximizingfatloss.com/__media__/js/netsoltrademark.php?d=www.888casinolottery.co.uk%2Ffinest-casino-sites-land-based-or-online-casino-sites%2F
japhet
Aho ni sawa kbx
Doreen
Wow ni byiza noneho
Sponsored Content
Loading...
Most Popular