Kidumu atekereza iki ku muziki w’Abanyarwanda n’Abarundi? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kidumu atekereza iki ku muziki w’Abanyarwanda n’Abarundi?

Kidumu atekereza iki ku muziki w’Abanyarwanda n’Abarundi?

Umuhanzi Kidumu ukomoka mu gihugu cy’uburundi usanzwe ukunzwe muri aka karere k’Afurika y’Uburasirazuba aravuga ko umuziki w’Abarundi n’Abanyarwanda ari umuziki mwiza ndetse ko ugomba guhabwa agaciro kuko mu gihe ukomeje guteshwa agaciro binyuze cyane cyane mu itanganzamakuru utazigera ugira aho ugera.

Abenshi bakunda kwibaza impamvu umuziki w’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi impamvu utagira aho ugera ngo tubone abahanzi bakomeye ku ruhando mpuzamahanga, ibi byatumye Eachamps yegera Kidumu atubwira impamvu abona itera uku kutarenga umutaru ku muziki w'ibihugu byombi.

Yagize ati” uyu muziki dukora dukenera abafana ndetse n’abakunzi, ikindi kandi dukenera ko batwereka urukundo, Abarundi n’Abanyarwanda baradukunda ariko nti badukunda nk’uko bakunda aba Nigeria, ibyo biterwa n’itangazamakuru ribakundisha ibyo hanze cyane kuruta iby'iwacu”.

Kidumu kandi yakomoje ku gitaramo giherutse kuba mu gihugu cy’u Burundi kitarimo umunyamahanga maze agira ati” kiriya gitekerezo ni kiza ariko tureke kujya tuvuga ko turi kunywa amazi kandi turi kunywa umuvinyo aha nshaka kukubwira ko kiriya gitekerezo ndi mu bantu bagitangije ariko nanone uzasanga ama radio y’iwacu aribo ba mbere bacuranga indirimbo zo hanze cyane kurusha izacu ibyo se byaba bimaze iki? Ikindi kandi nibutsa abantu n’uko Abarundi n’Abanyarwanda bose ni bamwe ntabwo ari abanyamahanga, numvise hari ukundi mwabyumvise Abarundi n’Abanyarwanda ni bamwe nta kibatandukanya.”

Yakomeje agira ati”Tugaruke na hano iwanyu uzasanga mwatumiye abahanzi biyo kure mubahe amafaranga menshi cyane ariko abanyu mubahe make ibyo se urumva hari aho byageza uru ruganda rw’umuziki wacu”.

Ku kibazo cyo ku bahanzi badatanga umusaruro bakaririmba ibijya gusa n’iby'abandi aribyo mu Rwanda twita gushishura Kidumu yatunze agatoki itangazamakuru.

Yagize ati” itangazamakuru nimwe mutuma bakora biriya mwumvisha abaturage imiziki yo muri Nigeria umuhanzi akabona nibyo bakunze nawe ahitamo gukora nkabyo kugira ngo abaturage babyine bumve ko nawe azi gukora umuziki nko muri Nigeria ariko burya si byo tugomba gukunda iby'iwacu”.

Asoza Kidumu yibukije Abanyarwanda ko bafite impano nyinshi mu muziki zirimo The Ben, Meddy, Knowless, Bruce Melody n'abandi ko abanyarwanda bakagombye gukomeza kubafasha kuziteza imbere.

24/Dec/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Eugene From Kayanza
Muvyukuri Mukuru Wanje Kidumu Aho Ntacubesheho Nanje Mbona Umuziki Wabanyarwanda Nabarundi Ubuzwa Kumenyekana Kubela Itangazamakuru Ryacu rnIco Nongerako Nicuko Abafana Bo Bakunda Nivyo Batumva Motif Ngo Harimwo Umudundo Hors Nivyo Barimwo Kuyumvira SivyornBarambabaza Yonumva Mutuvyino Batamba Umudundo Batumva Ijambo Ico Rivuzwe Ico Risigula
918 kiss top up
You want a gaming site that matches your ability to the skill variety of other golfers.rnYou can move either much more two checkers each switch rnoff all electronics. This should help also be called Mahjong solitaire. http://www.drmace.eu.org/online-gambling-world-as-players-see-it-2.html
free games casino
You must consider for you to do in case the market does not rnconveniently move your road. After you have opted few attorneys, you can interview all of them to see what rnyou think. http://www.tygdddygzs.com:86/home.php?mod=space&uid=12641&do=profile
current home
Home improvement is often daunting project. If water seeps through any cracks or holes in the rncaulk, it will eventually cause the floor below to rot.rnThese will outline what it quite simply want to realize. http://dicers.de/__media__/js/netsoltrademark.php?d=Admgur.ru%2Fbitrix%2Fredirect.php%3Fevent1%3D%26event2%3D%26event3%3D%26goto%3Dhttp%3A%2F%2Face333.gdn%2Findex.php%2Fdownload%2F15-ace333
Samu chl nostress rukundo
ego vraiment kidumu ivyo yavuze ntiyabeshernbikwiye guhinduka
Sponsored Content
Loading...