Robertinho yaba yamaze gutandukana na Rayon Sports, Cassa Mbungo ategerejwe gukoresha imyitozo ya mbere uyu munsi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Robertinho yaba yamaze gutandukana na Rayon Sports, Cassa Mbungo ategerejwe gukoresha imyitozo ya mbere uyu munsi

Robertinho yaba yamaze gutandukana na Rayon Sports, Cassa Mbungo ategerejwe gukoresha imyitozo ya mbere uyu munsi

Ikipe ya Rayon Sports yaba yamaze gutandukana n’umunya Brazil wayitozaga Robertinho bitewe n’amafaranga menshi yacaga iyi kipe kugira ngo yongere amasezerano ni mu gihe biteganyijwe ko umutoza Cassa Mbungo Andrew wari wemeye kuba umutoza wungirije ari we ugomba kumusimbura aho ari bunakoreshe imyitozo ya mbere uyu munsi mu Nzove.

Nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye n’iyi kipe, Robertinho mu ijoro ryakeye nibwo yicaranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo bavugane bwa nyuma ku masezerano mashya dore ko mbere hari ibyo bari bagiye batumvikanaho, byaje kurangira impande zombi zinaniwe kumvikana biba ngombwa ko uyu mutoza atandukana n’iyi kipe.

Amakuru agera kuri Eachamps yemeza ko Robertinho yasabaga iyi ikipe umushhara w’ibihumbi 10 by’amadorali y’Amerika akabasinyira imyaka 2 ariko na none agahita yishyurwa umwaka umwe.

Uyu munya Brazil winjiye muri Rayon Sports muri Kamena 2018 akayifasha kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup, Rayon Sports yasanze itashobora ibyo yifuza ahubwo ihitamo gutandukana nawe.

Nyuma yo kutumvikana n’uyu mugabo, Rayon Sports yari yatangiye ibiganiro na Casaa Mbungo Andrew ngo azabe umutoza wungijrije, yahise ifata umwanzuro ko ariwe ugomba gufata ikipe ndetse akaba ari businye uyu munsi aho biteganyijwe ko ari bunakoreshe imyitozo ya mbere mu Nzove.

Cassa Mbungo bivugwa ko we azajya ahabwa ibihumbi 3 by’amadorali ku kwezi, akazungirizwa na Saidi Abedi Makasi utoza Espoir FC n’ubwo kugeza ubu iyi kipe itaramurekura, ni mu gihe umutoza w’abanyezamu uzasimbura Ramadhan wasezeye ari Higiro Thomas nawe bivugwa asinya uyu munsi.

Robertinho asize Rayon Sports ku mwanya wa 4 n’amanota 19 mu mikino 11 ya shampiyona, yatsinze imikino 6 anganya 1 atsindwa 4, ni mu gihe APR FC iyoboye urutonde ifite 25 mu mikino 9 gusa imaze gukina.

26/Dec/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...