Miss Rwanda 2019: Abakobwa bashinjwe kwiba amajwi ntibagaragaye muri 20 bakomeza mu mwiherero | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Rwanda 2019: Abakobwa bashinjwe kwiba amajwi ntibagaragaye muri 20 bakomeza mu mwiherero

Miss Rwanda 2019: Abakobwa bashinjwe kwiba amajwi ntibagaragaye muri 20 bakomeza mu mwiherero

Nkuko byari biteganyijwe kuri uyu mugoroba wa tariki ya 05 Mutarama 2019, abakobwa 37 batoranyijwe mu ntara zose z’igihugu bahuriye mu ijonjora ryo gutoranywamo 20 abazajya mu mwiherero wo gutoramo Nyampinga  wa 2019, muri bo abakobwa 2 bashinjwe kwiba amajwi kuri interineti ntibabonye amahirwe yo gukomeza.

Ubusanzwe andi marushanwa yose yabaga ya Miss Rwanda hakorwaga amatora hifashishijwe telephone gusa uyu mwaka hajemo impinduka bakoresha itora rinyuze ku mbuga nkoranyambaga, nka Instagram ndetse na Facebook.

Bigitangira abategura iri rushanwa bari bahumurije abanyarwanda ko nta bujura buzigera buba muri uku gutorerwa kuri interineti gusa siko byaje kugenda kuko bamwe mu bakobwa baje gushinjwa gukoresha ‘Auto Likes’ ubu bukaba uburyo abantu bagura like kuri Instagram.

Ku ikubitiro uwitwa Mutoni Deborah wari uhagarariye intara y'uburengerazuba niwe wagaragaweho gutorwa n’abantu bakomoka mu Buhinde, Pakistan ndetse n’Abarabu kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko yaguraga ama ‘likes’ nubwo utahita ubyemeza, undi wavuzwe gukoresha ubu buryo ni Teta Fabiola wari uhagarariye intara y'Uburasirazuba nawe wasangaga yatowe n’abantu batazwi.

Aba bakobwa bombi bashinjwe gukoresha ubu buryo nta numwe waje gukomeza mu mwiherero w’abakobwa 20 bazatoranywamo Nyampinga wa 2019, dore ko bahabwaga amahirwe ukurikije amajwi bari bafite ndetse n’uburyo basubizaga akanama nkemurampaka, ibi byahise bitera abari aho kujujura bavuga bati” ba bakobwa bibye amajwi birangiye badakomeje barafashwe”.

Abakobwa bakomeje ni: Mwiseneza Josiane watowe cyane ku mbuga nkoranyambaga wari wambaye no 30, No33: Inyumba Charlotte, 10: Umukunzi Teta Sonia, 22: Bayera Nisha Keza, 01: Uwase Muyango Claudine, 26: Igihozo Darine, 16: Uwase Sangwa Odille, 23: Teta Mugabo Ange Nicole, 35: Gaju Anitha, 09: Kabahenda Ricca Michaella, 19: Umurungi Sandrine, 18: Murebwayire Irene, 24: Umukundwa Clemence, 06: Tuyishimire Cyiza Vanessa, 32: Nimwiza Meghan, 13: Niyonsaba Josiane, 29: Uwicyeza Pamela, 21: Uwihirwe Yasipi Casimir, 15: Higiro Joally, ndetse na a 20: Umutoni Olive.

Tubibutse ko Nyampinga wa 2019 azamenyekana tariki ya 26 Mutarama 2019 mu muhango uzabera mu ngoro ya FPR Inkotanyi ‘Intare Conference Arena Rusororo.

Mutoni Deborah washinjwe cyane kwiba amajwi kuri Instagram

amajwi ya Deborah ni uku byabaga bimeze

Teta Fabiola nawe washinjwe kwiba amajwi

 

06/Jan/ 2019,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Shmadœk
Haha! kbx The Catvevo akoze imiti ntakuntu bitch zakiba amajwi ngo zikomeze wap wapi...rnmiss ni Josiane ntawund😂
Sponsored Content
Loading...