Miss Rwanda 2019: Mwiseneza Josiane ngo agomba kwambikwa ikamba rya Nyampinga 2019 nta yandi mananiza | eachamps rwanda

Miss Rwanda 2019: Mwiseneza Josiane ngo agomba kwambikwa ikamba rya Nyampinga 2019 nta yandi mananiza

Miss Rwanda 2019: Mwiseneza Josiane ngo agomba kwambikwa ikamba rya Nyampinga 2019 nta yandi mananiza

Umunyamakuru Eresto Ugeziwe kuri ubu wibera muri Leta zunze ubumwe y'America   wamenyekanye akora kuri televiziyo y’igihugu yatangije ubukangurambaga ndetse n'uburyo bwo gutora binyuze kuri murandasi asaba abategura Miss Rwanda ko baha ikamba Mwiseneza Josiane nta yandi mananiza kuko ariwe abanyarwanda benshi bagaragaje ko bakeneye.

kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Mutarama 2019, abakobwa 37 batoranyijwe mu ntara zose z’igihugu bahuriye mu ijonjora ryo gutoranywamo 20 bazajya mu mwiherero wo gutoramo Nyampinga  wa 2019, aha umukobwa Mwiseneza Josiane yaje gukomeza muri 20 bazajya mu mwiherero ubona ko ashyigikiwe cyane ku rwego rwo hejuru.

Muri iki gitondo tariki ya 06 Mutarama 2019 nibwo umunyamakuru Ernesto Ugeziwe yatangije inkubiri yo gusaba ko Mwiseneza ahabwa ikamba akoresheje imbuga nkoranyambaga ndetse n’uburyo bwo gusaba gutora icyemezo cye hakoreshejwe Interneti

Abinyujije kurubuga www.Change.org yashyizeho ubutumwa bufite uburyo bwo gutora bugira buti “Bwira abategura Miss Rwanda guhindura amategeko n’amabwiriza”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti” Turasaba abategura irushanwa guhindura amategeko n’amabwiriza kuko bidasobanutse kandi ntibihe amahirwe 100% uwo Abanyarwanda bifuza. Niba Miss ari uwa Abanyarwanda, uwagize ubwiganze bw’amajwi nka Mwiseneza Josiane ufite umushinga wo kurwanya indyo mbi n’ingwingira ry’abana bo mu cyaro, yakwiye kwambikwa ikamba nta Mananiza”.

Mwiseneza Josiane yamenyekanye ubwo yajyaga kwiyamamaza mu ntara y’Iburengerazuba avuye iwabo mu karere ka Karongi agatega rimwe maze ahandi hasigaye urugendo akarukoresha amaguru bikarinda bigera n’aho akomereka ariko ntibyamubuza gukomeza guhatana, kuri ubu niwe uhanzwe amaso cyane muri iri rushanwa uyu mwaka.

Tubibutse ko Nyampinga wa 2019 azamenyekana tariki ya 26 Mutarama 2019 mu muhango uzabera mu ngoro ya FPR Inkotanyi ‘Intare Conference Arena Rusororo.

Umunyamakuru Ernesto Ugeziwe watangije inkubiri yo guha ikamba Mwiseneza Josiane

Ubutumwa busaba ko Josiane yahabwa ikamba

Ni uku Mwiseneza Josiane yaserutse mu itoranywa rya 20 bajya mu mwiherero

06/Jan/ 2019,2 years ago |
Post Your Comment