Sugira ni umukinnyi twari dukeneye – Jimmy Mulisa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sugira ni umukinnyi twari dukeneye – Jimmy Mulisa

Sugira ni umukinnyi twari dukeneye – Jimmy Mulisa

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa yemeza ko Sugira Ernest wagarutse avuye mu mvune ari umukinnyi iyi kipe yari ikeneye kuko ari rutahizamu utajya upfa gupfusha ubusa amahirwe yabonye imbere y’izamu.

Mu mpeshyi ya 2017 nibwo Sugira Ernest yasinyiye APR FC avuye muri AS Vita Club, uyu musore nta mukino n’umwe yakiniye APR FC kuko tariki ya 15 Kanama 2017 yahise avunikira mu ikipe y’igihugu akaba atari yakagarutse mu kibuga.

Nyuma y’imvune y’igihe kirekire ku munsi w’ejo Sugira Ernest yakiniraga APR FC umukino wa kabiri, akaba yaratsinze igitego 1 muri 2 iyi kipe yatsinze AS Muhanga kuri kimwe cyayo.

Nyuma y’uyu mukino Jimmy Mulisa, umutoza mukuru wa APR FC yatangaje ko yishimiye kugaruka kwa Sugira kuko ari umukinnyi APR FC yari ikeneye.

Yagize ati”Sugira ni umukinnyi twari dukeneye, dukeneye umukinnyi nka Sugira kuko ni umukinnyi uba uziko mu mahirwe atatu abona imbere y’izamu ashobora gutsindamo ibitego 2 ngira ngo mwabibonye amahirwe yabonye yatsinze igitego ariko kuri njyewe mbona azadufasha.”

Uretse iri garuka rya Sugira Ernest avuye mu mvune, umutoza w’iyi kipe Jimmy Mulisa akomeza avuga ko ubwo isoko ry’igura n’igurishwa rito mu Rwanda rizaba rifunguye muri uku kwa Mbere aramutse abonye abakinnyi beza yabagura bakaza kumufasha muri shapiyona.

07/Jan/ 2019,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
so
rwose nibyiza kuba sugira atangiye kubikor ,nakmz agaragaz urwego rwe
so
rwose nibyiza kuba sugira atangiye kubikor ,nakmz agaragaz urwego rwe
Sponsored Content
Loading...