Manishimwe Djabel yahagaritswe ukwezi muri Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Manishimwe Djabel yahagaritswe ukwezi muri Rayon Sports

Manishimwe Djabel yahagaritswe ukwezi muri Rayon Sports

Nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports yabaye ku munsi wo kuwa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2018, yafashe umwanzuro wo guhagarika Manishimwe Djabel igihe kingana n’ukwezi ni mu gihe Nova Bayama we yasezerewe, aba bose bashinjwaga guta akazi.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo twabagejeho inkuru y’uko Rayon Sports yafatiye ibihano abakinnyi babiri, Nova Bayama na Djabel, Nova akaza no gutandukana burundu n’iyi kipe.

Djabel ashinjwa ikosa ryo kuba yarataye akazi ubwo bari bageze I Musanze bagiye gukina umukino w’umunsi wa 13 na Musanze FC baje no kuwutsinda 2-1 tariki ya 5 Mutarama 2018.

Djabel byaje kuba ngombwa ko agaruka adakinnye uyu mukino kuko uwo munsi uwo mukino wari kubaho yari afite urugendo rwerekeza muri Kenya gushaka Visa ijya muri Portugal mu ikipe yabonyeyo imushaka.

Uyu musore yeretse ubuyobozi bw’iyi kipe ko afite itike ya saa 15:00’ kuri uwo munsi umukino wagombaga kuberaho kandi ko yagerageje guhinduza ariko bikanga, Djabel yaje kugenda adakinnye uyu mukino.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bumufata nk’uwataye akazi kuko niyo kipe avuga yo muri Portugal batayizi itigeze iboherereza ibaruwa ibamenyesha ko bashaka uyu mukinnyi ahubwo babikoranye n’umukinnyi gusa kandi abafitiye amasezerano.

Komite ya Rayon Sports nk’uko amakuru yizewe agera kuri Eachamps abivuga yamaze kumuhagarika ukwezi kose ndetse akanandika ibaruwa isaba imbabazi inasobanura aho yari yagiye.

Uyu musore ukiri muri Kenya kugeza ubu bivugwa ko ibaruwa imuhagarika yanamaze kuyohorerezwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

09/Jan/ 2019,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...