APR FC na Rayon Sports zireseurana ku munsi wa nyuma w’igikombe cy’Intwari | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

APR FC na Rayon Sports zireseurana ku munsi wa nyuma w’igikombe cy’Intwari

APR FC na Rayon Sports zireseurana ku munsi wa nyuma w’igikombe cy’Intwari

Mu mpera z’uku kwezi kuva tariki ya 26 Mutarama haratangira irushanwa ry’igikombe cy’Intwari rizahuza amakipe yabaye 4 ya mbere mu mwaka w’imikino wa 2017-18, rizasozwa tariki ya 1 Gashyantare 2019 hizihizwa umunsi w’Intwari z’u Rwanda ari na bwo Rayon Sports izacakirana na APR FC.

Ni rushanwa ritegurwa n’urwego rw’igihugu rw’Intwari, imidari n’impeta z’ishimwe ku bufatanye na federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ni mu rwego rwo kuzirikana Intwari z’u Rwanda zitangiye igihugu.

Ni rushanwa rizaba riba ku nshuro ya kane, nk’uko bimaze kumenyerwa rizitabirwa n’amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize(umwaka w’imikino wa 2017-18), ni ukuvuga APR FC yabaye iya mbere, AS Kigali yabaye iya kabiri, Rayon Sports yabaye iya 3 na Etincelles yabaye iya kane.

Iyi mikino yose izabera kuri Stade Amahoro, hazajya hakinwa imikino ibiri ku munsi aho uwa mbere uzajya utangira saa 13:00’ naho uwa kabiri ugatangira saa 15:30. Iri rushanwa rizakinwa mu buryo bwa shampiyona aho amakipe yose uko ari 4 azahura ubundi hakabarwa amanota.

Igikombe cy’umwaka ushize cyegukanywe na Rayon Sports nyuma yo kunganya na Police FC ndetse APR FC amanota 4 ariko izirusha umubare w’ibitego yari izigamye.

Dore uko gahunda y’imikino iteguwe

Tariki ya 26 Mutarama 2019

APR FC vs AS Kigali (saa 13:00’)

Etincelles vs Rayon Sports (saa 15:30’)

Tariki ya 29 Mutarama 2019

Etincelles vs APR FC (saa 13:00’)

Rayon Sports vs AS Kigali (saa 15:30’)

Tariki ya 1 Gashyantare 2019

AS Kigali vs Etincelles (saa 13:00’)

APR FC vs Rayon Sports (saa 15:30’)

09/Jan/ 2019,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Fahd
Irushamwa rizakurikiza amategeko apana umunsi was report bahamagara uwambere? Ubushize uwambere yahuye nuwa none byagenze gute? Ubutaha hazagemo imirenge
Sponsored Content
Loading...