Volleyball: APR VC yatunguye REG VC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Volleyball: APR VC yatunguye REG VC

Volleyball: APR VC yatunguye REG VC

Ikipe ya APR VC yari iya nyuma ku rutonde rwa shampiyona yaraye itunguye ikipe ya REG ya kabiri ariko ikanganya na UTB ya mbere iyitsinda amaseti 3-2, ni muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mukino wa Volleyball mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018-19.

Ni umukino waraye ubereye kuri Petit Stade I Remera, benshi bumvaga uribuze korohera ikipe ya REG VC  bitewe n’uko amakipe yagiye gukina ahagaze ku rutonde rwa shampiyona, REG yari ifite amanota 20 naho APR ifite amanota 5.

Abasore ba APR VC baje gutungura iyi kipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi bayitsinda amaseti 3-2.

Iseti ya mbere APR VC yayitsinze ku manota 25 kuri 18 ya REG VC, iseti ya kabiri REG VC niyo yayitsinze ku manota 25 kuri 21 ya APR VC, iseti ya gatatu APR VC irayitsinda ku manota 25 kuri 19 ya REG VC, iseti ya kane REG irayitsinda ku manota 28 kuri 26 ya APR VC.

Byari bivuze ko amakipe yombi anganya amaseti 2, hahise hitabazwa iseti ya kamarampaka maze APR VC iyitsinda ku manota 15 kuri 13 ya REG VC.

Kugeza ubu UTB na REG nizo ziyoboye n’amanota 20, Gisagara 19, IPRC Ngoma 10, IPRC Karongi 8, APR 7 na Kirehe ifite 6.

Shampiyona yo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru kuwa Gatandatu muri Petit Stade REG ikina na IPRC Karongi ni mu gihe I Gisagara UTB izaba ikina na Gisagara.

10/Jan/ 2019,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...