Bebe Cool arashinjwa kunyereza amafaranga yo gufasha abana babana n’ubwandu bwa Virus Itera Sida | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bebe Cool arashinjwa kunyereza amafaranga yo gufasha abana babana n’ubwandu bwa Virus Itera Sida

Bebe Cool arashinjwa kunyereza amafaranga yo gufasha abana babana n’ubwandu bwa Virus Itera Sida

Umuhanzi w’umugande Moses Nsubuga uzwi ku izina rya Supercharger yahamije ko umuhanzi Bebe Cool yanyereje Miliyoni n’igice y’amashilingi ya Uganda yari agenewe gufasha abana babana n’agakoko ka virus itera Sida.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko Bebe Cool afite ibitekerezo byiza, ariko amwibutsa ko hari amafaranga yari agenewe gufasha abana bafite ubwandu bwa virusi itera sida yanyereje mu myaka 10 ishize.

Ati “Ndi kureba Bebe Cool kuri BBS TV, nakunze ibitekerezo bye n’uburyo aganira kandi ntekereza ko afite ejo heza muri politiki ariko ndashaka ko hagira umwibutsa ko mu myaka 10 ishize yibye amashilingi miliyoni imwe n’igice yari agenewe imfubyi zibana n’ubwandu bwa virusi itera sida.”

Uyu mugabo yavuze ko aya mafaranga yanyerejwe na Bebe Cool yatumye yirukanwa no ku kazi yakoraga kuri Radiyo yitwa Simba, akaba avuga ko adateze kumubabarira mu gihe atemeye icyaha ngo asubize iby’abyandi.

Supercharger ni umwe mu bahanzi bakanyujijeho mu myaka ya 1990, ubwamamare bwe bwamubereye nk’umubirizi ubwo yishoraga mu gukunda inkumi cyane bikamuviramo kwandura virusi itera sida.

Kuva mu 1994 yararwaye araremba bikomeye, abo mu muryango we biyemeza kumujyana mu cyaro, ngo umunsi yapfuye bazamushyingure, yaje kujyanwa kwa muganga atora agatege.

 Agitora agatege ndetse no kugaruka mu buzima busanzwe yahise atangaza ko indwara yari imuzahaje ari agakoko ka virus itera Sida aba umuhanzi rukumbi muri Uganda wemeye ku mugaragaro ko arwaye Sida, anashinga umuryango ugamije guhumuriza abarwaye iki cyorezo.

Supercharger ushinja Bebe Cool kunyereza amafaranga yagenewe abana babana na Virusi itera Sida

SHEMA Christian / EACHAMPS.RW

10/Jan/ 2019,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...