AMAFOTO: Mukura VS yakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro mbere yo kwerekeza muri Sudani | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Mukura VS yakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro mbere yo kwerekeza muri Sudani

AMAFOTO: Mukura VS yakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro mbere yo kwerekeza muri Sudani

Ikipe ya Mukura VS mbere yo guhaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Gatanu yerekeza muri Sudani guhangana na Al Hilal Omdurman mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup yakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro, umutoza wayo Haringingo Francis avuga ko agiye gushaka intsinzi.

Ni umukino uteganyijwe ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019 ukaba uzabera muri Sudani.

Abakinnyi 22 iyi kipe yahagurukanye I Huye nibo bakoze imyitozo kuri Stade Amahoro akaba ari nabo bazavamo 18 nyuma y'imyitozo y'ejo bazagurukana n'iyi kipe berekeza muri Sudani.

Ni myitozo umutoza Haringingo yibanze mu guhererekanya kwa bakinnyi ndetse no gutera mu izamu ariko ubona ko yashyize imbaraga cyane mu kugarira.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, uyu mutoza yavuze ko yizeye ko abakinnyi be bazamufasha kuko bose bamaze kwizamurira icyizere.

Yagize ati"abakinnyi bacu uburyo bari bameze, abo twaguze bari bamaze igihe kinini badakina bamaze kwisanga mu bandi icyizere cyaragarutse, muri rusange abakinnyi bose icyizere cyarazamutse nta bwoba bagifite nizeye ko bazitwara neza."

Yakomeje avuga ko arebye uburyo abakinnyi bameze akareba no ku ntego afite, avuga ko agiye gushaka intsinzi muri Sudani.

Yagize ati" ndebye uburyo abakinnyi bameze, icyizere bifitiye ndatekereza ko tuzakora ibishoboka byose tugakurayo intsinzi, uko bizagenda kose tugiye gukina ibizavayo byose tuzabyemera ariko icyo nabamenyesha n'uko tuzakora ibishoboka byose tukarwanira izina ry'igihugu n'izina rya Mukura VS."

Biteganyijwe ko Mukura VS izahaguruka mu Rwanda ku munsi w'ejo kuwa Gatanu ni joro ku isaha ya saa 01:45', umukino ukaba ku Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019 ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 19 Mutarama 2019 I Huye mu Rwanda, ikipe izarenga iki cyiciro ikazahita igera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Umutoza Francis nta mikino mu myitozo kandi afitiye icyizere abasore be

Gael umwe mu bakinnyi bitezweho gusha Mukura muri Sudani

 

AMAFOTO: Moses / EACHAMPS.RW

10/Jan/ 2019,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...