Ntwabwo nirukanywe muri Rayon Sports kandi ntabwo natereranye ikipe ... Byinshi kuri Mutsinzi Ange na Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ntwabwo nirukanywe muri Rayon Sports kandi ntabwo natereranye ikipe ... Byinshi kuri Mutsinzi Ange na Rayon Sports

Ntwabwo nirukanywe muri Rayon Sports kandi ntabwo natereranye ikipe ... Byinshi kuri Mutsinzi Ange na Rayon Sports

Myugariro w'umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Mutsinzi Ange Jimmy avuga ko atigize yirukanwa muri Rayon Sports kuko yasoje amasezerano ye muri iyi kipe ndetse anakuraho ibihuha byavugaga ko yatereranye ikipe ko ahubwo atigeze aganirizwa ku ku masezerano mashya.

Mu minsi ishize nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports binyuze muri visi perezida wayo Muhirwa Freddy yatangaje ko yatandukanye na Nova Bayama ndetse inahagarika Djabel wagiye muri Kenya gushaka visa ijya muri Portugal mu buryo budasobanutse, yongeyeho na Ange n'ubwo yari asoje amasezerano yabatereranye ku mukino wa Musanze ajyana na Djabel.

Havuzwe byinshi mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda kuri iyi nkuru ndetse bimwe mu binyamakuru bitangaza ko Nova na Ange birukanywe na Rayon Sports.

Mu kiganiro na Eachamps, Ange yatangaje ko yatunguwe no kumva bavuga ko yirukanywe muri Rayon Sports kandi yari yarasoje amasezerano ye muri Rayon Sports.

Yagize ati"Njye ntabwo nirukanywe muri Rayon Sports, byarantunguye byansanze muri Kenya ngo njye nirukanywe muri Rayon Sports kandi narasoje amasezerano yanjye, ntabwo bigeze bamvugisha ku kijyanye na masezerano mashya."

Yakomeje avuga ko ibivugwa ko yaba yaratereranye ikipe ku mukino wa Musanze FC atari byo kuko ni myitozo yayikoraga ahubwo byahindutse ku munota wa nyuma.

Yagize ati" ntabwo natereranye ikipe kuko n'imyitozo narayikoraga gusa narimfite itike yo kuwa Gatandatu ijya muri Kenya gushaka visa ya Portugal, twashatse uburyo twahinduza itike ariko biranga tubona iyo kuwa Mbere kandi ari bwo twaridufite gahunda(rendez-vous) biba ngombwa ko tudakina uwo mukino, abayobozi narabibamenyesheje ndumva rero ntaratereranye ikipe kuko abayobozi nabamenyesheje."

Ange wasoje amasezerano ye tariki ya 31 Ukuboza 2018 muri Rayon Sports avuga ko atigeze yanga kongerera iyi kipe amasezerano ariko nayo ngo ntiyigeze imwegera ndetse kugeza ubu ntiramwegera.

Yagize ati" ntabwo nigeze nanga kongera amasezerano, ntabwo ikipe yigeze inyegera ngo tuvugane, ndahari ntegereje icyo bazambwira kandi nziko tuzumvikana."

Mutsinzi Ange Jimmy avuga ko bari bagiye gushaka visa ijya muri Portugal mu gihugu cya Kenya ubu bakaba bategereje ko bayibona we na Djabel bakaba bagenda n'ubwo ikipe batarayitangaza.

Ange kandi ngo nta kipe n'imwe yigeze avugana nayo hano mu Rwanda ndetse ko ibyavugwagwa ko yajya muri APR FC atari byo.

11/Jan/ 2019,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...