VOLLEYBALL: Jay Polly nyuma yo gufungurwa arataramira I Gisagara | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

VOLLEYBALL: Jay Polly nyuma yo gufungurwa arataramira I Gisagara

VOLLEYBALL:  Jay Polly nyuma yo gufungurwa arataramira I Gisagara

Ku munsi w’ejo ubwo hazaba hakomeza imikino ya shampiyona y’umukino wa Vollyeball mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018-19, umuraperi ukunzwe cyane hano mu Rwanda azataramira abakunzi b’uyu mukino bazitabira imikino izabera I Gisagara.

Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama  shampiyona ya Volleyball izakomeza hakinwa imikino igera kuri ine umwe ukaba uzabera muri Petit Stade mu gihe indi izabera I Gisagara.

Umukino umwe rukumbi uzabera muri Petit Stade ni uwo REG ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 20 izahura na IPRC Karongi ya 4 n’amanota 8 ku isaha ya saa 17:00’.

Indi mikino uko ari itatu izabera mu magepfo mu karere ka Gisagara aho guhera ku isaha ya saa 11:00’ Gisagara ya 3 n’amanota 19 izakina na Kirehe ya nyuma ifte amanota 6, saa 13:00’ UTB ya mbere n’amanota 20 ikine na Kirehe ni mu gihe umukino uzasoza ari uwa Gisagara na UTB saa 15:00’.

Abantu bazaba bitabiriye iyi mikino izabera I Gisagara bakaba bazasusurutswa n’umuraperi w’umunyarwanda ukunzwe cyane ari we Jay Polly wari umaze amezi 5 afunzwe akaba yarafunguwe tariki ya 1 Mutarama 2019.

Kugeza ubu UTB na REG nizo ziyoboye n’amanota 20, Gisagara 19, IPRC Ngoma 10, IPRC Karongi 8, APR 7 na Kirehe ifite 6.

11/Jan/ 2019,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Hhjh
Hhhhhhhhhhhhh
Sponsored Content
Loading...