Isaha n’isaha nagenda – Mangwende | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Isaha n’isaha nagenda – Mangwende

Isaha n’isaha nagenda – Mangwende

Myugariro w’ikipe ya APR FC ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yemeza ko vuba bishoboka ashobora gutandukana na APR FC akerekeza mu magepfo y’umugabane w’u Burayi mu gihugu cya Serbia mu ikipe yamaze kumushima.

Uyu mugabo ufatwa nk’imwe mu nkingi za mwamba muri APR FC iyi kipe yayibonye bitewe n’umutoza watozaga APR FC nawe ukomoka muri Serbia ariwe Petrovic.

Mu kiganiro na Eachamps, Mangwende ntavuga izina ry’ikipe agiye kwerekezamo uretse ko avuga ko ari Petrovic wamufashije kandi ngo isaha n’isaha ashobora kugenda.

Yagize ati”urebye ni umutoza wadutoje Petrovic, niwe wagerageje amakipe yo mu gihugu cy’iwabo muri Serbia, babonye amashusho yanjye bamusaba ko bibaye byiza najyayo, nyuma yo kugera hariya rero ansaba ko nashaka ibyangombwa nibiboneka nzajyayo, birashoboka cyane ko gutangirana n’ukwa Kabiri byabonetse nzahita ngenda.”

Yakomeje agira ati”Ntabwo ibyangombwa biruzura neza ku buryo nahita mvuga ko kuwa 3 nzagenda ariko isaha n’isaha nagenda mu gihe baba bambwiye ko byuzuye. Ibyangombwa bitaraboneka urabona kujya muri biriya bihugu bisaba gushaka Visa, nagiye gusaba Visa urumva niyo ntegereje, igihe izazira nibwo nzamenya igihe cyo kugenda.”

Avuga kandi ko hari ibiganiro byabaye hagati ya APR FC n’iyi kipe azajyamo ari nayo mpamvu APR FC yemeye ko bazagenda we na Omborenga Fitina.

Imanishimwe Emmanuel yinjiye muri APR FC mu mwaka wa 2016 avuye muri Rayon Sports akaba yarakuriye muri ASPOR, uyu ukaba ari umwaka wa gatatu yarimo akinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

21/Jan/ 2019,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...