Marie Immaculée umuyobozi wa Transparency International Rwanda yemeza ko Miss Rwanda ntacyo imaze | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Marie Immaculée umuyobozi wa Transparency International Rwanda yemeza ko Miss Rwanda ntacyo imaze

Marie Immaculée umuyobozi wa Transparency International Rwanda yemeza ko Miss Rwanda ntacyo imaze

Mu gihe habura iminsi mike ngo ibikorwa byo gutora Nyampinga uhiga abandi mu Rwanda wa 2019, ‘Miss Rwanda 2019’ bikagera ku musozo, bamwe mu bayobozi barimo n’umuyobozi w’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n‘akarengane mu Rwanda ‘Transparency International Rwanda’, Marie Immacule  Ingabire yemeza ko iri rushanwa kuva ryaba nta kamaro karyo arabona mu iterambere ry’igihugu.

Ingabire Marie Immaculée abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko atishimiye na gato itorwa rya Miss Rwanda kuko asanga ntacyo amarira igihugu.

Ingabire yagize ati, “Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bake cyane. Ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu.”

Yakomeje agira ati” Umunsi bakoze amarushanwa ya  Nkubito y’icyeza cyangwa ayabakobwa bafite imishinga y’iterambere rigera ku rubyiruko rwinshi nzabishyigikira! Naho ngo umukobwa mwiza? Wapi ubwiza bw’umuntu buterwa n’umureba.”

Ku munsi w’ejo hashize nibwo havuyemo umukobwa wa gatatu Umurungi Sandrine akurikiye uwitwa Igihozo Dorine ndetse na Higiro Joally, hasigaye abandi bakobwa babiri bagomba kuvamo hagasigara 15 bazatoranywamo Nyampinga wa 2019 ku wa 26 Mutarama 2019 mu Intare Conferance Arena I Rusororo.

23/Jan/ 2019,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content