Miss Igisabo ahangayikishijwe bikomeye n’igihombo kirimo gutezwa abakobwa bari gusezererwa muri Miss Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Igisabo ahangayikishijwe bikomeye n’igihombo kirimo gutezwa abakobwa bari gusezererwa muri Miss Rwanda

Miss Igisabo ahangayikishijwe bikomeye n’igihombo kirimo gutezwa abakobwa bari gusezererwa muri Miss Rwanda

Miss Uwase Hirwa Honoline wabaye miss Populaire mu 2017 ahangayikishijwe bikomeye n’abakobwa bari gusezererwa batambaye amakanzu ya Finale batumwe bityo amafaranga bayaguze cyangwa bayakodesheje akaba apfuye ubusa.

Bijya gutangira abakobwa uko ari makumyabiri batsinze ijonjora rya mbere batumwe ibikoresho bazifashisha mu mwiherero birimo imyenda igiye itandukanye, muri iyo myenda hari harimo amakanzu yo kuzambara ku munsi wo gusangira banatangaza abatsindiye andi makamba arimo Miss Photogenic ndetse n’ayandi.

Uwitwa miss Uwase Hirwa Honoline wamenyekanye nka Miss Gisabo yagaragaje kutishimira iki gikorwa binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko ahangayikishijwe n’amakanzu yatumwe aba bakobwa none bamwe bakaba batashye batayambaye.

Yagize ati”Ko aba bana b’abakobwa bose mwari mwarabatumye amakanzu ya Finale, niba bari barayazanye muri bo hakaba harimo abo muri gucyurisha batagize amahirwe yo gukandagira kuri stage ya finale basi amafaranga bakoresheje bayakodesha muzayabasubiza? Ndasaba ko buri umwe yagira icyo agenerwa”.

Ibi abitangaje nyuma y’uko hamaze kuvamo abakobwa 4 muri batanu bagomba kuvamo hagasigaramo 15 bagomba  kuzatoranywamo Nyampinga wa 2019 ku wa 26 Mutarama  muri Intare Conference Arena I Rusororo.

Tags

24/Jan/ 2019,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
safi
barebe uko babigenza kuko byarabavunnye
Delphine innocent
Courage
Sponsored Content
Loading...