VIDEO: Mu myenda y'imfungwa, Jay Polly yashyize hanze amashusho y'indirimbo Umusaraba wa Joshua | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

VIDEO: Mu myenda y'imfungwa, Jay Polly yashyize hanze amashusho y'indirimbo Umusaraba wa Joshua

VIDEO: Mu myenda y'imfungwa, Jay Polly yashyize hanze amashusho y'indirimbo Umusaraba wa Joshua

Nyuma yo gufungwa azira gukubita no gukomeretsa umugore we akaza gufungurwa tariki ya 1 Mutarama 2019, umuraperi w'umunyarwanda Tuyishimire Joshua wamenyekanye nka Jay Polly yahise atangira gukora indirimbo mu buryo bw'amajwi(audio) yise Umusaraba wa Joshua yumvikanamo ubuzima bwe muri gereza n'uko yafunzwe, kuri ubu yamaze no kuyikorera amashusho aho garagara yambaye imyenda y'imfungwa n'abagororwa acunzwe cyane kugira ngo adatoroka.

Tariki ya 15 Mutarama 2019 nibwo Jay Polly yasohoye iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi aho yafashijwe n'umuhanzikazi Marina. Ni dirimbo uyu mugabo avugamo uburyo yafunzwe n'ubuzima bwe muri gereza ndetse n'uko bamwe bakiriye ifungwa rye.

Mu cyumweru gishize nibwo yatangiye gutunganya amashusho y'iyi ndirimbo none yamaze kujya ahagaragara.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo Jay Polly agaragara yambaye imyenda y'imfungwa aho aba ari kumwe n'abandi bantu benshi nabo bayambaye hari n'ubacungiye umutekano kugira ngo badatoroka.

Hari igice gikinirwa mu musozi Jay Polly ari kumwe n'abagenzi be barimo gukora imirimo y'amaboko(kimwe no muri gereza imfungwa zijya zigira igihe cyo kujya gukora bene iyo mirimo.)

Hagarukamo kandi igice Jay Polly ari imbere y'ubutabera aburana ariko agatsindwa bakamuhamya icyaha ndetse agahita akatirwa  gufungwa.

Indimbo Umusaraba wa Joshua ni ndirimbo avuga ko ikubiyemo inkuru mpamo ijyanye n'uburyo yafunzwemo azira gukubita umugore we, ubuzima yari abayemo mu buroko n'ibindi.

Reba hano amashusho y'indirimbo Umusaraba wa Joshua

 

04/Feb/ 2019,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
hjb
kugufunga barifafutse imitima yabagukunda ariko imana yarabikoze imitima yacu barayifungura komeza ubereke ikosora ariko utazongera kurwana nshuti
twshime jeandedieu
birarenz 2
SIMUGOMWA
WAU
janny
oh mn!!
janny
oh mn!!
janny
oh mam!!!
janny
oh mam!!!
willy
Urashoboye
Sponsored Content
Loading...