11 b'ibihe byose bakinanye na rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

11 b'ibihe byose bakinanye na rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique

11 b'ibihe byose bakinanye na rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique

Rutahizamu wa Police FC, Ndayishimiye Antoine Dominique umwe mu bakinnyi bakiri bato bagaragaza ko bafite impano, amaze gukina mu makipe atatu yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, akaba yaragiye akinana n'abakinnyi batandukanye akaba yatoranyije abakinnyi 11 abona ari ab'ibihe byose kuri we.

Yinjiye muri Police FC muri 2016 avuye muri Gicumbi, mbere yaho akaba yarakinaga muri AS Muhanga, akaba ari umwe mu bakinnyi barimo kuzamuka neza.

Mu kiganiro cy'umwihariko yagiranye Eachamps, ahanini kibanze ku buzima bwe bwo mu kibuga ndetse no hanze yacyo tukirimo kubategurira, yatangaje abakinnyi 11 bakinanye afata nk'ab'ibihe byose kuri we.

Gusa iyi kipe hejuru ya 90% ni abakinnyi bakinanye muri Police FC.

Umunyezamu: Bwanakweli Emmanuel (bakinana muri Police FC)

Ba myugariro: Umwungeri Patrick (bakinanye muri Police FC ubu nta kipe afite), Habimana Hussein Eto'o(bakinanye muri Police FC ubu ari muri Rayon Sports), Muvandimwe JMV(bakinanye muri Gicumbi na Police), Issa Zappy (Police FC)

Abakina hagati: David(umugande bakinanye muri Gicumbi), Mushimiyimana Mohammed (Police FC)

Ba rutahizamu: Danny Usengimana (Police FC ariko ubu nta kipe afite), Ndayishimiye Antoine Dominique (Captain), Mico Justin (Police FC ariko ubu akina muri Kenya) na Songa Isai (Police FC)

Umutoza: Ruremesha Emmanuel

05/Feb/ 2019,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Clovis Bullguy
Wap Iyokipe Yatoye Ntaho Yamugeza Pe!Kuko Ntanicyo Yakora Imbere Yizindi
Sponsored Content
Loading...