Aki na PawPaw mbere yo gukorera Filime mu Rwanda bazabanza bishimane n’abakundana kuri st Valentin | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Aki na PawPaw mbere yo gukorera Filime mu Rwanda bazabanza bishimane n’abakundana kuri st Valentin

Aki na PawPaw mbere yo gukorera Filime mu Rwanda bazabanza bishimane n’abakundana kuri st Valentin

Abakinnyi ba Filime mu gihugu cya Nigeria bamamaye nka Aki na Pawpaw mbere yo gutangiza umushinga wa filime mu Rwanda bazabanza bishimane n’abakundana ku munsi wabakundanye wa St Valentin.

Chinedu Ikedieze(Aki) na Osita Iheme( Pawpaw) ni bamwe mu bakinnyi ba filime bu mu gihugu cya Nigeria bakunzwe cyane ku mugabane w’Afurika, kubera ubuhanga bagira mu gukina filime ndetse n ‘indeshyo yabo nkiy’abana kandi ari abagabo.

Bamenyekanye muri filime nyinshi harimo iyuruhererekane ya Aki na Paw Paw, Tom nad Jerry ndetse  na Baby Police yamenyekanye cyane hano mu Rwanda bakanayibitirira, hamwe n’izindi nyinshi zatumye aba bagabo baba ibirangirire ku Isi.

Binyuze mu mushinga wiswe Naija Rwanda Connect aba bagabo bazaza mu Rwanda kwerekana impano bafite muri filime ndetse banasige bakinnye Filme y’uruhererekane  yiswe ‘The Big Tea’.

Ku itariki ya 14 Gashyantare ku munsi w’abakundanye aba bakinnyi ba filime bazakora igitaramo cy’urwenya muri Camp Kigali aho bazaba biyereka abakunzi babo ndetse banafasha abakundanye gususuruka kuri uwo munsi wabo.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 5000 Frw ahasanzwe, 10000Frw muri VIP ndetse n’ameza y’ibihumbi 200,000Frw.

Ku itariki ya 15-17 Gashyantare aba bagabo bazaba bari gutanga amahugurwa ku bakinnyi ba filime ndetse n’abandi babyifuza nyuma yahoo batangire gufata amashusho y’iyi The Big Tea yabazakorera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iyi filime izakinwa mu rurimi rw’icyongereza ariko amagambo yo hasi akandikwa mu Kinyarwanda, mu rwego rwo kuzamura sinema nyarwanda kuruhando mpuzamahanga.

05/Feb/ 2019,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Musa
Mama musa
Sponsored Content
Loading...