Rwatubyaye Abdul warutegerejwe kugaruka muri Afurika yerekeje muri Amerika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rwatubyaye Abdul warutegerejwe kugaruka muri Afurika yerekeje muri Amerika

Rwatubyaye Abdul warutegerejwe kugaruka muri Afurika yerekeje muri Amerika

Nyuma y'uko myugariro w'umunyarwanda wari werekeje ku mugabane w'u Burayi mu ikipe ya FC Shkupi yanze guhita imusinyisha, Rwatubyaye Abdul byavugwaga ko azagaruka muri Afurika kuri ubu yamaze gusinyira ikipe ya Sporting KC yo ku mugabane w'Amerika.

Tariki ya 17 Mutarama 2019 nibwo uyu musore yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri FC Shkupi yo muri Macedonia, akaba ariko yarahise yerekeza muri Turikiya aho iyi kipe yaririmo ikorera imyiteguro ya shampiyona.

Uyu musore yashimwe n'iyi kipe ariko ntiyaza kumvikana na Rayon Sports kuko yashakaga kubanza kumukinisha amezi atandatu ku buntu ubundi bakabona kugira icyo bamutangaho.

Ibi Rayon Sports yahise ibyanga ndetse inatangaza ko niba batamuguze azagaruka muri Afurika mu ikipe yo muri Libya yari yiteguye kumugura cyangwa se akagaruka muri Rayon Sports.

Kuri uyu wa 2 tariki ya 6 Gashyantare 2019 nibwo iyi kipe ya Sporting Kansas City (Sporting KC) yo muri Amerika ibarizwa mu mujyi wa Kansas yatangaje ko yamaze gusinyisha Rwatubyaye Abdul umwaka umwe wa 2019 ariko hari ingingo ibemerera kongera amasezerano kugeza muri 2022.

Iyi kipe ikaba ibarizwa mu gice cy'Uburengerazuba bw'Amerika, ikaba ikina muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (Major League Soccer).

Rwatubyaye Abdul yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC aza no kuzamurwa muri APR FC nkuru mbere y'uko muri 2016 ajya muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

06/Feb/ 2019,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...