2018-2019: Amabuye, Real Madrid, kurwana n’abafana … bimwe mu byaranze igice cya mbere cya shampiyona mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

2018-2019: Amabuye, Real Madrid, kurwana n’abafana … bimwe mu byaranze igice cya mbere cya shampiyona mu Rwanda

2018-2019: Amabuye, Real Madrid, kurwana n’abafana … bimwe mu byaranze igice cya mbere cya shampiyona mu Rwanda

Shampiyona y’icyiciro ca mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018-2019 igice cya mbere ‘phase aller’ cyashyizweho akadomo uyu munsi Gicumbi FC yakira Mukura VS maze amakipe yombi 1-1 bibuza Mukura gusoza iyoboye urutonde, imikino 15 irangiye ikipe ya APR FC ariyo uruyoboye n’amanota 35 mu gihe Mukura ifite  34 naho Amagaju ya nyuma akagira 8. Tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu by’ingenzi byayiranze.

Muri rushange shampiyona yatangiye tariki ya 19 Ukwakira 2018, byari biteganyijwe ko tariki ya 20 Mutarama 2019 aribwo igice kibanza cya shampiyona kizashyirwaho akadomo ariko ntibyakunda bitewe n’ibirarane byinshi byagiye biboneka cyane ku ruhande rwa Mukura VS bitewe n’uko yari mu mikino nyafurika, uyu munsi tariki ya 7 Gashyantare 2019 akaba aribwo igice cya mbere cyasojwe.

Ni gice cyaranzwe cyane ni bintu byinshi bitandukanye, ntiwabivuga byose ngo ubuvemo ariko tugiye kurebera hamwe bimwe by’ingenzi byagiye bigarukwaho cyane muri iki gice kibanza cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino 2018-19.

Rugwiro Herve niwe wahawe ikarita ya mbere muri iyi shampiyona

Umukino wafunguye iyi shampiyona ni uwo APR FC yakiriyemo Amagaju  tariki ya 19 Ukwakira 2018, umukino warangiye APR FC itsinze 2-0 bya Muhadjiri na Savio, muri uyu mukino myugairo wa APR FC, Rugwiro Herve niwe wafunguye agakarito k’amakarita amaze gutangwa kuko niwe wahawe ikarita ya mbere y’umuhondo muri iyi shampiyona.

Nkomezi Alex wa Mukura niwe wahawe ikarita itukura ya mbere muri shampiyona

Ku munsi wa mbere w’iyi shampiyona, tariki ya 20 Ukwakira ubwo Mukura yakiraga Sunrise I Huye ikanayitsinda 1-0, umukinnyi wa Mukura Nkomezi Alex yahawe ikarita itukura aba umukinnyi wa mbere ubonye ikarita itukura muri iyi shampiyona.

Bimenyimana Bonfils Caleb yarwanye n’umufana amusanze mu kibuga

Caleb arwana n'umufana wa Sunrise

Hari ku munsi wa gatatu wa shampiyona tariki ya 1 Ugushyingo 2018 ubwo Rayon Sports yari yasuye Sunrise Nyagatare, ubwo umukino wari mu gice cya kabiri, umufana yinjiye mu kibuga agenda agana aho Caleb wa Rayon Sports yari ari ahasigaye ubundi bararwana hitabazwa Polisi na Caleb bimuviramo guhabwa ikarita itukura.

Uburangare cyangwa gutinda gufata ibyemezo kuri FERWAFA

Ubwo ibi byabaga I Nyagatare abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari biteze ko mbere y’uko umunsi wa 4 ukinwa hazaba hasohotse ibyemezo byafashwe kuri Caleb na Sunrise gusa siko byaje kugenda kuko Caleb yakomeje shampiyona nk’ibisanzwe maze ibyemezo bifatwa nyuma y’umunsi wa 6 hari hashize iminsi 29 bibaye kuko byafashwe tariki ya ya 30 Ugushyingo 2018.

Byarangiye Caleb ahagaritswe imikino 4, Sunrise ihanishwa gukina kwakira umukino ukurikiyeho nta mufana n’umwe ni mu gihe ushizwe ibikoresho bya Rayon Sports, Dushimimana Claude we yahagaritswe umwaka.

Nyuma yo gustindwa na APR FC, umunyezamu wa Rayon Sports yatewe iwe mu rugo bamumenera ikirahure cy’inzu

Hari ku mukino w’umunsi wa 8 wabaye tariki ya 12 Ukuboza 2018, ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1, nyuma y’uyu mukino umunyezamu wa Rayon Sports wafashe uwo mukino Bashunga Abouba  ntiyasinziriye kuko yatewe n’abantu mu rugo iwe ku Ruyenzi batera amabuye hejuru y’inzu ye ndetse bamena n’ikirahure k’inzu ye.

N’ubwo abo bantu batigeze bamenyekana ariko uyu munyezamu yatangaje ko ari abakunzi ba Rayon Sports kuko ngo bateraga amabuye bamubwira ko yabatsindishije kuri uwo mukino.

Amwe mu mabuye yatewe ku nzu ye

Ni uko ikirahure cyabaye

Umusifuzi Ndagijimana Theogene yavugishije benshi muri iki gice kibanza cya shampiyona cyane cyane abakunzi ba  Rayon Sports

Muri iki gice kibanza cya shampiyona imisifurire ni kimwe mu byagarutsweho, ariko na none umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene, uyu mwaka ntazava mu mitwe y’abakunzi ba ruhago cyane abafana ba Rayon Sports ubwo yangaga igitego cya Sarpong ku mukino w’umunsi wa 8 wabaye tariki ya 12 Ukuboza 2018 bakina na APR FC byaje kurangira inabatsinze 2-1.

Uyu musifuzi abakunzi ba Rayon Sports bamwitwayeho umwikomo bitewe n’igitego yanze cya Sarpong cyaje no guhindura umukino kuko byari 1-1, Sarpong atsinda igitego cya kabiri aracyanga avuga ko yarariye byaje kurangira APR FC ibatsinze igitego cya 2 ku munota wa 90 gitsinzwe na Michel Rusheshangoga. Abafana banasabye ko nta mukino wabo yazongera guhabwa.

Rayon Sports vs FRWAFA kubera Da Silva umunya Brazil waje yitezwe akaba ata…

Mbere y’uko Raphael Jonathan Da Silva ahabwa license na FERWAFA imwemerera gukinira Rayon Sports, habanje gusa no gushyamirana hagati ya FERWAFA na Rayon Sports yibazaga impamvu adahabwa ibyangombwa kandi ibasabwa byose abyujuje dore ko yanabyakiye ku gihe.

Hari mu gitondo cy’itariki 12 Ukuboza 2018 mbere y’umukino wagombaga kubahuza na APR FC, abayobozi ba Rayon Sports babyukiye kuri FERWAFA aho bamaze amasaha arenga ane baburana n’abashinzwe amarushanwa bavugaga ko azatangira gukina mu mikino yo kwishyura ariko byarangiye ahawe icyangombwa ndetse bahava bagitwaye atangira kubakinira uwo munsi ku mukino wa APR FC.

N’ubwo uyu musore yaje yitezweho byinshi asa n’uwatengushye abakunzi ba Rayon Sports kuko uyu rutahizamu mu mikino ya shampiyona 7 yakinnye nta gitego na kimwe yatsinze, ndetse byavuzwe ko yirukanywe mu ikipe tariki 26 Mutarama 2019 ariko birangira yongererewe amasezerano

Agashya kuri Gicumbi FC yabuze imyenda igakinana iya Real Madrid

Hari mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wakinnye tariki ya 12 Mutarama 2019, AS Muhanga yakiriye Gicumbi FC.

Kapiteni wa Gicumbi mu mwambaro wa Real Madrid

Gicumbi yageze I Muhanga isanga yazanye imyenda isa n’iya AS Muhanga biba ngombwa ko bahindura, kuko ntayindi bari bafite bahise banyarukira mu isoko bagura imyenda ya Real Madrid yo muri Espagne baba ariyo bakinana banga guterwa mpaga, gusa n’ubundi umukino warangiye ari 3 bya Muhanga ku busa bwa Gicumbi.

Imvura yasubitse imikino ya Bugesera inshuro 2 yose iranayitsindwa

Bitewe n’imiterere y’ikibuga cya Bugesera, iyo imvura iguye ari nyinshi ikibuga gihita kimera nabi ntikibe cyakinirwamo, imvura yabasubikiye imikino ibiri yose ndetse baza kuyitakaza.

Umukino w’umukinsi wa 11 bagombaga gukinamo na Espoir tariki ya 23 Ukuboza 2018 imvura yarawusubutse ukinwa bukeye bwaho ku kibuga cya Kicukiro maze Espoir ibatsinda 1-0.

Imvura yasubitse imikino ya Bugesera 2 yoe iza no kuyitakaza

Undi ni umukino w’umunsi wa 13 bagombaga kwakiramo Amagaju maze imvura irawusubika ukinwa tariki ya 7 Mutarama 2019 nawo bawutsindwa 1-0.

Bekeni yisabiye kwirukanwa, Gicumbi FC yubahiriza icyifuzo cye

Bizimana Abdul bita Bekeni nyuma yo gutsindwa umukino w’umunsi wa 8 na Kiyovu Sports igitego 1-0, hari tariki ya 11 Ukuboza 2018, yisabiye kwirukanwa maze tariki 13 Ubuyobozi bwa Gicumbi FC burabyubahiriza buramusezerera ikipe isigarana na Camarade ariwe mutoza mukuru.

Amagaju yagiye gukina mu mudoka bose bari hamwe, mu gutaha buri umwe aritegera

Ubwo Amagaju yajyaga gukina na Bugesera mu Bugesera bari baje n’imodoka ubuyobozi bw’ikipe bwakodesheje ariko ntibateganyaga ko ikipe iri burare, nyuma y’uko imvura isubitse umukino abakinnyi bararaye bukeye bakina umukino ariko babura imodoka ibacyura kuko nyirayo yari yayitwaye biba ngombwa ko buri mukinnyi yirwariza akitegera.

Umutoza Okoko yahagaritswe ku kazi ko gutoza Espoir FC iminsi 15

Mu Kuboza 2018 ubuyobozi bwa Espoir FC bwahagaritse umutoza Okoko iminsi 15 adatoza, nyuma yaje kugarurwa mu kazi ariko ku munsi w’ejo hashize tariki 6 Mutarama 2019 uyu mutoza yirukanywe Burundu.

Iki gice gisize rutahizamu wa Kiyovu Sports, Nizeyimana Djuma ariwe uyoboye ba rutahzamu n’ibitego 10, Rayon Sports niyo yinjije ibitego byinshi aho yatsinze 23, ubwugarizi bwa APR FC nibwo buhagaze neza kuko bwatsinzwe ibitego 7 gusa, ni mu gihe ikipe y’Amagaju ariyo yatsinzwe byinshi kuko yatsinzwe 25.

Mukura VS irangije iki gice ariyo kipe itsinzwe imikino mike kuko yatsinzwe umwe wa Police FC nawo ukaba wari ikirarane.

07/Feb/ 2019,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...