Mu mukino wakinwe mu bice bitatu, umutoza mushya wa APR FC yatangiye atsindwa na Marines | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu mukino wakinwe mu bice bitatu, umutoza mushya wa APR FC yatangiye atsindwa na Marines

Mu mukino wakinwe mu bice bitatu, umutoza mushya wa APR FC yatangiye atsindwa na Marines

Umukino wa gishuti wahuje ikipe ya APR FC na Marines mu rwego rwo kugira ngo umutoza w'umunya Serbia, Zlatko Krmpotic uje gutoza iyi kipe arebe abakinnyi agiye gukoresha uko bameze, ntiyagize intangiriro nziza kuko yatsinzwe 3-2.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Shyorongi aho iyi kipe ya APR FC isanzwe yitoreza, wabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019.

Wari umukino urimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi yaba ikipe y'abasirikare barwanira mu mazi (Marines) ndetse n'ikipe y'igisirakare cy'igihugu.

Ni umukino wakinwe iminota 90 ariko mu bice bitatu, buri gice cyari iminota 30.

Umutoza Zlatko yahaye abakinnyi be bose amahirwe yo gukina uretse Sugira, Ntaribi, Migi, Amran na Rusheshangoga kubera ikibazo cy'imvune bafite.

Mu gace ka mbere ikipe ya Marines yarushije APR FC dore ko yayitsinze igitego cya mbere mbere gistinzwe na Benjamin.

Mu gace ka kabiri Zlatko yakoze impinduka ashyiramo bamwe mu basore barimo Buteera, Nshuti Innocent na Danny, bakinnye ariko Mugisha ahita atsindira Marines icya kabiri mbere y'uko Nshuti Innocent atsindira APR FC igitego cya mbere n'umutwe kuri kufura yari itewe na Iranzi Jean Claude.

Mu gace ka nyuma k'umukino, Zlatko yashyizemo abasore yari asigaranye hanze ndetse bamwe bamenyerewe muri APR FC ibanza mu kibuga barimo Savio, Lague, Issa na Muhadjiri, aba bihariye umupira Marines irawubura ndetse Lague aza no kwishyurira APR FC, gusa byaje kurangira Nyirinkindi Saleh wavuye muri iyi kipe atsindiye Marines icya 3 maze umukino urangira ari 2-3.

11/Feb/ 2019,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...