Flavio Againo yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo ‘Ntawaguhiga’ yakoreye mu cyaro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Flavio Againo yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo ‘Ntawaguhiga’ yakoreye mu cyaro

Flavio Againo yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo ‘Ntawaguhiga’ yakoreye mu cyaro

Flavio ni umusore umaze  kuzamuka cyane hano muri muzika nyarwanda kuri ubu yashyize hanze indirimbo mu majwi n’amashusho yise ‘Ntawaguhiga’ ikaba ari indirimbo y’urukundo amashusho agaraza ko asa n’ayakorewe mu cyaro afite igare asa n’uwigize umunyacyaro.

Mu kiganiro gito yagiranye na Eachamps yadutangarije ko uyu ari umwaka we wo gukora cyane abantu bakabona ubuhanga bwe.

Yagize ati” uyu mwaka wa 2019 ngiye gukora cyane abantu babone impano yange kandi nizeye ko nzabigeraho, intego mfite ni ukugira itafari nshyira kuri uyu muziki nyarwanda ndetse nange izina ryange rikazamuka.”

Ntawaguhiga indirimbo nshya ya Flavio yakozwe na producer Iyzo mu buryo bw’amajwi video ikorwa n’umusore witwa Oskados Oscar.

Flavio yamenyekanye mu ndirimbo I don’t care mu 2018 indirimbo isa nkaho yamuzamuriye izina nyuma y’uko yari amaze imyaka 2 atangiye umuziki we mu 2016.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ntawaguhiga'

11/Feb/ 2019,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
pasi
aberewe no kuba igikona
Sponsored Content
Loading...