Amateka y'ifoto ya kera ya Buravan na Bertrand irimo guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amateka y'ifoto ya kera ya Buravan na Bertrand irimo guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Amateka y'ifoto ya kera ya Buravan na Bertrand irimo guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Ku munsi w'ejo nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto y'umuhanzi Yvan Buravan ndetse n'umukinnyi wa Mukura VS, Iradukunda Jean Bertrand, ni foto ya kera ubona ko bari bakiri abana, bambaye imyenda ibaruta bafite indanguramajwi mu ntoki(micro), Bertrand avuga ko byamutunguye kuyibona gusa ngo yafashwe muri 2011 ubwo bari bamaze gukina ikinamico ku ishuri.

Aba basore bombi ubu barakuze ku buryo nk'uko bigaragara kuri iyi foto utapfa kwemera ko aribo bitewe n'uko bameze kuri ubu, gusa na none ntaho wahera uhakana kuko n'ubundi amasura yabo bigaragara ko aribo.

Nk'uko umwe mu bari kuri iyi foto yabitangarije Eachamps, Bertrand akaba ari umukinnyi wa Mukura VS kuri ubu, yavuze ko iyi foto imaze imyaka 8 ifashwe kuko yafashwe muri 2011 mu kigo cy'amashuri cya La Colombiere aho yigaga bamaze gukina ikinamico.

yagize ati"Yafashwe 2011 twari turi ku ishuri La Colombiere, hari umunsi mukuru wari wabaye turi bukine ikinamico hari n'indirimbo iri burirmbwe, hari na Priscilla n'abandi bakobwa, hariya twari tumaze gukina ikinamico."

yakomeje avuga ko iriya foto yamutunguye, gusa ngo na none yamushimishije kuko ari ikimenyetso kimwereka ko ntaho Imana itakura umuntu.

Yagize ati"Yantunguye nanjye sinzi aho bayikuye niba ari Buravan wayizanye sinzi, nkimara kuyibona nabonye ko umuntu ava kure kandi ntaho Imana itamukura, imyaka iba ishize iba ari myinshi kubona ifoto nk'iriya binatuma wibuka ibintu byinshi."

Iyi foto yafashwe Yvan Buravan afite imyaka 16 y'amavuko ubu akaba afite imyaka 24 ndetse akaba ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda wigaruriye imitima ya benshi kubera indirimbo z'urukundo, ni mu gihe Bertrand ubu ari imwe mu nkingi za mwamba mu ikipe ya Mukura VS ubwo iyi foto yafatwaga yari afite imyaka 14 ubu akaba afite 22.

2011 Yvan Buravan(ubanza ibumoso) na Bertrand (iburyo) bamaze gukina ikinamico

Yvan Buravan w'uyu munsi

Bertrand w'uyu munsi(ufite umupira)

12/Feb/ 2019,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Bigirimana
courrage babigezeho
Fifi
Eeee Imana ikura kure
Sponsored Content