AMAGARE: Umunyarwanda yegukanye agace muri shampiyona y'Afurika asize abanya Eritrea | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAGARE: Umunyarwanda yegukanye agace muri shampiyona y'Afurika asize abanya Eritrea

AMAGARE: Umunyarwanda yegukanye agace muri shampiyona y'Afurika asize abanya Eritrea

Uwihirwe Byiza RRenus uri mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yo gusiaganwa ku magare irimo kubera muri Ethiopia, mu cyiciro cy'ingimbi yegukanye agace k'uyu munsi kangana n'ibirometero 104.4KM aho yakoresheje ibihe bimwe n'abanya Eritrea babiri baje bamukurikiye, akaba yegukanye umudari wa zahabu.

Uyu munyarwanda akaba yakoresheje amasaha 2 iminota 30 n'amasegonda 23 ku ntera ya kilimotero 104.4KM muri aka gaece ko gusiganwa mu muhanda, akaba yakurikiwe Asnerom Yoel na Gebrihiwet Yowhanes bose bakomoka muri Eritrea banakoresheje ibihe bimwe nawe.

Aba bakba baje bakurikiwe n'abanya Ethiopia 2 Hagos Wela na Filmon Zerabruk kimwe na Fouche Damon w'umunyafurika y'Epfo basizwe amasegonda 2.

Undi munyarwanda waje hafi ni Habimana Eric wabaye uwa 9 asizwe amasegonda 6 mu gihe undi warurimo ari Gahemba Uhoraningoga Bernabe murumuna wa Areruya Joseph wabaye uwa 19 mu basiganwa 20 asizwe iminota 10 n'amasegonda 12.

Tags

18/Mar/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
sheebeh karungi
uganda
Sponsored Content
Loading...