Jules Ulimwengu yagize icyo asaba abakunzi n'abafana ba Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Jules Ulimwengu yagize icyo asaba abakunzi n'abafana ba Rayon Sports

Jules Ulimwengu yagize icyo asaba abakunzi n'abafana ba Rayon Sports

Rutahizamu w'umurundi ukinira ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda, Jules Ulimwengu arasaba abakunzi ndetse n'abafana b'iyi kipe kumushyigikira ndetse n'ikipe yose muri rusange kugira ngo byibuze babashe kwitwara neza mu  mikino isigaye ya shampiyona babe banegukana igikombe.

Rayon Sports iri ku mwanya 2 muri shampiyona n'amanota 44 inyuma ya APR FC ifite 48 zose zimaze gukina imikino 20, bivuze ko zisigaje imikino 10 kugira zisoze shampiyona.

Aganira na Eachamps, Ulimwengu winjiye muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura avuye muri Sunrise y'i Nyagatare, yavuze ko yasanze Rayon Sports ari ikipe nziza n'ubwo Sunrise nayo yarimo ari ikipe nziza.

Yagize ati"Rayon Sports ni kipe nziza cyane, sinavuga ngo itandukaniro n'iri kuko na Sunrise narindimo nayo ni kipe nziza nakunze."

Yakomeje avuga ko asaba abakunzi ba Rayon Sports kubashyigikira kugira ngo bazabashe kwegukana igikombe cya shampiyona muri iyi mikino isigaye ya shampiyona.

Yagize ati"Abakunzi ba Rayon Sports ndabakunda cyane ariko ndabasaba kugumya kudushyigikira muri iyi mikino iri mbere kugira ngo tuzayitwaremo neza tube twakwegukana igikombe cya shampiyona."

Ulimwengu uyoboye urutonde rw'abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona n'ibitego 12, avuga ko intego ari ugusoza shampiyona akiyoboye gusa ngo byose ni gahunda z'Imana.

19/Mar/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
jaboalain
Kuraje jules
Ndayisenga
navane ubutekamutwe aho umuntu uhusha penalties 2 mumikino 2 yikurikiranya ubwo aravuga iki? ubuse arabona kunganya na bugesera bimuturutseho byaranshimishije?
Denis 3 months ago
Ark mujye muba n aba sportif ! wabonye azihusha abishaka c nti mukabe abahezanguni kurush uko muri abafana. Ase utekereza ari iyihe mpamvu bazimuha? uzige kwihangana cg ujye ujya mu kibuga ukine.
Sponsored Content
Loading...