AMAFOTO: Imyitozo y'Amavubi irarimbanyije Jacques, Djihad na Nirisarike batangoye imyitozo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Imyitozo y'Amavubi irarimbanyije Jacques, Djihad na Nirisarike batangoye imyitozo

AMAFOTO: Imyitozo y'Amavubi irarimbanyije Jacques, Djihad na Nirisarike batangoye imyitozo

Abakinnyi batanu muri 7 bakina hanze y'u Rwanda bahamagawe mu ikipe y'igihugu mu kwitegura umukino wa Cote d'Ivoire bamaze kugera mu Rwanda ndetse bose batangiye imyitozo ndetse bameze neza. Ni mu mukino uzaba usoza itsinda H mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2019 gusa u Rwanda rwo rwamaze kuvamo.

Jacques Tuysenge, Bizimana Djiahad na Nirisarike Salomon baraye bageze mu Rwanda bakaba biyongeraga kuri Emery Mvuyekure na Muhire Kevin bo bahageze mbere hakaba hasigaye Rwatubyaye Abdul na Kagere Meddie bazahagera ku munsi w'ejo.

Aba abasore bose bakaba bakoze imyitozo uyu kuri Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ni myitozo yari ishyaka ryinshi ndetse n'umutoza agenda ahinduranya abakinnyi ngo arebe abakinnyi azahagurukana mu Rwanda  yerekeza muri Cote d'Ivoire gukina uyu mukino.

Biteganyijwe ko iyi kipe izakora imyitozo ya nyuma ejo mu gitondo ikaba mbere y'uko izahaguruka ku munsi wo kuwa Kane ni mu gihe umukino wo uzaba ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2018.

Muhire Kevin ukina mu Misiri yamaze kugera mu Rwanda

Bizimana Djihad yamaze kugera nawe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu

Muhire Kevin atanga umupira awunya kiuri Sefu

Jacques uzaba ari kapiteni w'Amavubi nawe yahageze

Nirisarike Salomon myugariro wa AFC Tubize mu Bubiligi

Byitezwe ko azaba afatanya na Rwatubyaye Abdul

Inkweto ya Nirisarike

Iradukunda Bertrand umusore urimo gutungurana muri iyi myitozo

Emery Mvuyekure umunyezamu wa Tusker nawe ari kumwe n'abandi

Kevin yagonganye na Rutanga

Abaganga bahise batabara

Lague agerageza gutangira Thierry

Savio na Jacques

Jimmy Mulisa umutoza wungirije

Tags

19/Mar/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
ndagijimanakissobasober
amavubindayemerakabisa
Turikumana abdurhaman
Twifurije itsinzi amavubi tuyarinyuma nubwo yatubabaje bazahe umwanya sefu?
Sponsored Content
Loading...