Muhire Kevin yavuze impamvu imwe ishobora gutuma atera umugongo Rayon Sports agasinyira APR FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Muhire Kevin yavuze impamvu imwe ishobora gutuma atera umugongo Rayon Sports agasinyira APR FC

Muhire Kevin yavuze impamvu imwe ishobora gutuma atera umugongo Rayon Sports agasinyira APR FC

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri mu ikipe ya El Dakhlia, Muhire Kevin avuga ko bibaye ngombwa akagaruka mu Rwanda impamvu imwe ariyo yatuma adasinyira Rayon Sports ahubwo akerekeza muri APR FC mu gihe aya makipe yombi yaba amwifuza ariyo kuba yaba imwemerera ibyo Rayon Sports idatanga.

Mu Gushyingo 2018 nibwo Muhire Kevin yerekeje mu Misiri mu ikipe ya Masr El Makasa gukorayo igeragezwa maze muri Mutarama 2019 ayishyinira imyaka 2 n’igice, gusa kubera umubare w’abanyamahanga byabaye ngombwa ko atizwa mu ikipe ya El Dakhlia amezi atandatu.

Ni kenshi usanga umukinnyi iyo avuye mu ikipe runaka akerekeza hanze y’igihugu cye iyo bibaye ngombwa ko akigarukamo asubira muri ya kipe kabone n’ubwo rimwe na rimwe yaba yifuzwa n’andi makipe bahanganye banatanga agatubutse kuyirusha.

Aganira na Eachamps, Muhire Kevin yavuze ko n’ubwo atabiteganya kugaruka mu Rwanda ariko bibayeho yifuzwa n’amakipe abiri y’amakeba, Rayon Sports na APR FC byaterwa n’ibyo yemerewe, mu gihe cyose APR FC yaba iri hejuru ya Rayon Sports yahita ayisinyira.

Yagize ati”Ahahaha! Ibyo ntawo mbiteganya kugaruka mu Rwanda kuhakina kereka wenda ndimo nsoza umupira, ariko bibaye ngombwa ntawumenya ejo uko hameze, APR FC na Rayon Sports zinyifuza buriya Rayon Sports nagiriyemo ibihe byiza ni kipe nakiniye ndayizi birumvikana niyo natekereza bwa mbere, ariko APR FC iramutse impaye ibisumba ibyo Rayon impa birumvakana nta kabuza niyo nakwerekezamo si banga, gusa ziramutse zinganya ni Rayon Sports nasinyira.”

Muhire Kevin yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya MINISPOC ‘Isonga’ hari nyuma yo kuva muri Centre ya Gikondo, nyuma yaje kwerekeza muri Rayon Sports aho amaze imyaka igera kuri 3 n’igice ahita yerekeza mu Misiri ari kugeza uyu munsi.

25/Mar/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Rukundo
Ibyo nta mukinnyi utabikora
jeremie
nnc ubu ibi bihuriye na title mwatangije?
Fahd
Nuko na Savio Ally bavugaga gira ahubwo uze mumuryango mugari @Apr fc ekipe yacyu dukunda
Sponsored Content
Loading...