Amashirakinyoma ku butekamutwe bushinjwa D’Amour Selemani yakoze yifashishije uburwayi bwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amashirakinyoma ku butekamutwe bushinjwa D’Amour Selemani yakoze yifashishije uburwayi bwe

Amashirakinyoma ku butekamutwe bushinjwa D’Amour Selemani yakoze yifashishije uburwayi bwe

Umukinnyi wa filimi nyarwanda D’Amour Selemani uzwi nka Papa Shafi urwaye impyiko hakaba hamaze iminsi hacicikana inkuru ndetse n’ubutumwa busabira ubufasha uyu mugabo ngo abone amafaranga yo kujya mu Buhinde guhinduza impyiko ye irwaye kuri ubu benshi barimo kwemeza ko ko uyu mugabo ari umutekamutwe.

Ni kenshi hagiye hakorwa ibikorwa byo gufasha uyu mugabo kugira ngo haboneke amafaranga yo kujya kwivuza mu gihugu cy’u Buhinde, hateeguwe ibitaramo bitandukanye n'ubwo benshi mu bahanzi nyarwanda bagiye bashinjwa kutagira icyo bafasha uyu mugabo kubera kutitabira ibitaramo byabaga byateguwe byo gufasha D’Amour.

Uburwayi bwa D’Amour Selemani

D’Amour Selemani ubusanzwe agira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, ibi byaje kumutera ikibazo cyo kurwara Impyiko nk'uko umwe mu bamubaye hafi utashatse ko amazina ye atangazwa yabitangarije Eachamps.

D’Amour yagiye kwa muganga CHUK basanga impyiko ze zarangiritse cyane ku buryo bukomeye bituma batangira kujya bamuvoma amazi mu mpyiko, baje kumuha Transfer imujyana I Kanombe mu bitaro bya Gisirikare naho basanga bagomba kujya bamuvoma gusa uko bamuvomaga niko yagendaga yoroherwa bituma na gahunda yo kumwohereza mu Buhinde isubikwa kuko azakira avuriwe mu Rwanda.

Ibi byatumye zimwe mu nshuti ze zimubwira ko agomba kubwiza abantu ukuri ku burwayi bwe bakareka guhora bamuhangayikiye bashaka amafaranga yo kumufasha nyamara ubushobozi bwo kuvurirwa mu Rwanda buhari ariko we anangira umutima ababwira ko bareka abantu bagakomeza gutanga ayo mafaranga.

Kuki D'Amour yaketsweho ubutekamutwe?

Benshi batangiye kwibaza impamvu uyu mugabo atajya kwivuza ndetse agakomeza kwaka amafaranga nyamara benshi bari baziko amafaranga yabonetse batangira kwibaza niba atari imitwe.

Byaje guhumira ku mirari ubwo hasohokaga video y’uyu mugabo ari kunywa itabi avuga uburyo yatangiye kunywa Urumogi afite imyaka 15 ndetse n’aho agereye mu gisirikare ngo yakomeje kurunywa n’ubu akaba akirunywa.

Ikindi cyatumye abantu bamukeka n’uburyo yimutse aho yari asanzwe aba I Nyamirambo akaza kujya kuba I Gikondo mu nzu nziza ndetse akanagura imodoka kuri ubu agendamo.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru twahamagaye D’Amour Selemani acyumva ko ari umunyamakuru umuhamagaye ahita adukupa ndetse akuraho na telefone.

Yigeze kugera mu bihe bigoye

29/Mar/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(6)
breez beat
oooooyyyyaaaaa wenda nibyo!
peter
yamaze mwimutuka ibyavuze byarabaye gusa Wenda umutwe winkuru ntahantu wahuriye nibiri munkuru kdibagerageze kujyabagera kumuzi winkuru nyawo ntibakandike ibyasohotse ahandi murakoze
Ruganzu
Inkuru ntisobanutse Christian Shema geregeza kuba umunyamwuga
Abbas moise
Iby'itabi bihuriyehe nokuba umuntu akeneye ubufasha? Imodoka se Uzi yarayiguze ate? Ukoze amakosa akomeye
Abbas moise
Iby'itabi bihuriyehe nokuba umuntu akeneye ubufasha? Imodoka se Uzi yarayiguze ate? Ukoze amakosa akomeye
Abbas moise
Ukoze inkuru y'ubugoryi wihanganire iki nyarwanda nkoresheje! Gusa wigaye Kandi wibukeko ufite ubizima # ubusa ntakintu nakimwe ugaragaje cyerekana ko harikibi yakoze kwimuka nibisanzwe ntago uri umunya mwuga
Sponsored Content
Loading...
Most Popular