Ni bintu nabanje gufata nk’ibihuha kugeza ku munsi nshyiriwe ku rutonde – Rwatubyaye Abdul | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ni bintu nabanje gufata nk’ibihuha kugeza ku munsi nshyiriwe ku rutonde – Rwatubyaye Abdul

Ni bintu nabanje gufata nk’ibihuha kugeza ku munsi nshyiriwe ku rutonde – Rwatubyaye Abdul

Myugariro w’umunyarwanda ukina ku mugabane w’Amerika nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Sporting Kansas City, Rwatubyaye Abdul yahishuye byinshi ku buzima bwe akigera muri Amerika aho yaneruye ko akibwirwa iyi nkuru yabanje kugira ngo ni bihuha kugeza ku munsi yatangiriyeho yashyiriwe ku rutonde rw’abakinnyi bari bukine muri shampiyona.

Abdul Rwatubyaye mu ntangirio za Gashyantare 2019 nibwo yatandukanye na Rayon Sports yerekeza ku mugabane w’Amaerika mu ikipe ya Kansas City ikina muri shampiyona ya Major League Soccer ikinwamo n’ibihangange muri ruhago ku isi nka Wayne Rooney, Zlatan Ibramovic…

Mu kiganiro na Eachamps, Abdul Rwatubyaye yavuze ko akigerayo ibintu bitari byoroshye byabanje kumugora ariko ashima ko bamuhaye umuntu wo kumumenyereza.

Yagize ati”Ubuzima bwo mu Rwanda no muri Amerika biratandukanye, ikintu cya mbere cyangoye hari imirire, byarangoye kumenyera imirire yabo, ikindi ni ukumenya aho dukorera imyitozo na stade nkuru dukiniraho imikino nabyo byarangoye cyane, kumenya ngo iki cyumba gikorerwamo iki aha ngaha bakoreramo iki, hano ntabwo byemewe gukoresha telephone byarantonze kubimenya.”

Avuga ko akantu kamubayeho atazibagirwa ni uko akigerayo bamweretse aho bakorera imyitozo na buri cyumba n’igikorerwamo ariko bitewe n’uko ari hanini asubiyeyo abura inzira imutwarayo arayoba.

Kuba yarisanze agiye gukina muri shampiyona imwe na Rooney ndetse na Zlatan yarakuze abafana ngo ni nzozi zabaye impamo.

Yagize ati”Ntabwo nigeze mbitekereza kuko navuga ko ari inzozi zabaye impamo kuko n’ubu ndumva bikiri inzozi kubera ko ni abakinnyi bo ku rwego rw’isi, ni abakinnyi nakuze mbona mu gikombe cy’isi ari ba rutahizamu beza.”

Yakomeje avugako kuza muri iyi kipe ari ibintu yabanje gufata nk’ibihuha kugeza ku munsi ashyiriwe ku rutonde rw’abakinnyi bari bwitabazwe muri shampiyona.

Yagize ati”Ni bintu nabanje gufata nk’ibihuha kugeza ku munsi nshyiriwe ku rutonde ruri bukoreshwe, ubu maze kubona ishusho kubera ko maze inshuro zigera muri eshatu njya ku rutonde rw’abakinnyi 18 bari bukoreshwe mu mukino, maze kubona ishusho ya MLS, maze kubona uburyo wakitwara ibyo wakora nibyo utagomba gukora.”

Mu mikino 4 ya shampiyona iyi kipe ya Rwatubyaye imaze gukina, Sporting Kansas City iri ku mwanya wa 6 n’amanota 7 mu gihe urutonde ruyobowe na Los Angeles n’amanota 13 ariko imaze gukina imikino 5. Sporting Kansas City izongera gukina ku munsi w’ejo ikina na Monterrey.

04/Apr/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Mukadaff zephani
Amahirwe masa
Sponsored Content
Loading...