Amavubi y’u Rwanda yasubiye inyuma ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, Tanzania iba igihugu cya 2 cyazamutseho imyanya myinshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amavubi y’u Rwanda yasubiye inyuma ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, Tanzania iba igihugu cya 2 cyazamutseho imyanya myinshi

Amavubi y’u Rwanda yasubiye inyuma ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, Tanzania iba igihugu cya 2 cyazamutseho imyanya myinshi

Mu gitondio cyo kuri uyu wa Kane nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yatangaje uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku rutonde ngaruka kwezi rwayo aho ruyobowe n’u Bubiligi, u Bufaransa na Brazil bigakurikira ni mu gihe u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya igera kuri 3 aho ruri ku mwanya w’138.

Iyo urubye kuri uru rutonde rwaherukaga gusohoka tariki ya 7 Gashyantare 2019 n’ubundi rwari ruyobowe n’aya makipe atatu.

Urebye nta mpinduka zabaye mu makipe 10 ya mbere n’ubundi uretse kugenda imwe isimbura indi ariko ntayavuyemo ugereranyije n’urutonde ruheruka.

Ibihugu 10 bya mbere ni u Builigi, France, Brazil, U Bwongereza ubushize bwari ubwa 5, Croatia yari iya 4, Urguay yari iya 7, Portugal yari iya 6, Switzerland, Spain na Danemark.

Ku ruhande rw’u Rwanda rwamanutseho imyaka igera kuri 3 yose aho ubushize rwari urw’135 ubu rukaba rwageze ku mwanya w’138.

Ikipe yazamutseho imyanya myinshi ku Isi ni Israel yazamutseho imyanya 8 ikava ku mwanya wa 92 ifata 84, ni mu gihe Tanzania ari yo yabaye iya kabiri yazamutseho imyanya 6 ikava kuw’137 ifata uw’131.

Igihugu cyahananutse cyane ni Austria yamanutseho imyanya 11 ikava kuwa 23 igafata uwa 34.

Muri Afurika igihugu kiri hafi ni Senegal iri ku mwanya wa 23 ku Isi, icya kabiri ni Tunisia ya 28, Nigeria ya 42, Morocco ya 45, DR Congo ya 46, Ghana ya 49, Camroun ya 54 ni mu gihe u Rwanda muri Afurika ari urwa 38.

Muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba Uganda niyo iyoboye aho iri ku mwanya wa 79 ku Isi na 16 muri Afurika, Kenya 108 na 25 muri Afurika, Tanzania 131 na 36 muri Afurika, Burundi 132 na 37 muri Afurika, Rwanda 138 na 38 muri Afurika, Sudani y’Epfo 167 na 48 muri Afurika.

Tags

04/Apr/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Niyonkuru Stanely
Uganda Ever The Best But Rwanda Never Loose Hope
Niyonkuru Stanely
Uganda Ever The Best But Rwanda Never Loose Hope
Sponsored Content
Loading...