Ibintu bigera kuri 17 nibyo bizavugirwa mu nama y'inteko rusange ya FERWAFA yatumijwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibintu bigera kuri 17 nibyo bizavugirwa mu nama y'inteko rusange ya FERWAFA yatumijwe

Ibintu bigera kuri 17 nibyo bizavugirwa mu nama y'inteko rusange ya FERWAFA yatumijwe

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryatumiye abanyamuryango bayo mu nama y'inteko rusange yayo isanzwe izaba muri Gicurasi 2019 I Musanze aho ku murongo w'ibyigwa harimo ibigera kuri 17 nko kureba imikoreshereze y'umutungo wa FERWAFA, gushyiraho abagenzuzi b'amatora, kwemeza inyandiko mvugo y'inama iheruka n'ibindi.

Nk'uko bigaragara ku ibaruwa Eachamps ifitiye kopi itumira abanyamuryango ba FERWAFA muri iyi nama yashyizweho umukono na perezida FERWAFA Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene, biteganyijwe ko izaba tariki ya 5 Gicurasi 2019 ibere kuri Fatima Hotel iherereye mu mujyi wa Musanze.

Bimwe mu bizaganirwaho byinshi muri iyi nama y'inteko rusange harimo kwemeza inyandiko mvugo y'inama iheruka yabaye muri Nzeri 2018.

Raporo y'ibikorwa bya FERWAFA byakozwe guhera igihe cy'inama iheruka.

Kwerekana imbonerahamwe y'umutungo ushyizwe hamwe kandi ikosoye igaragaza inyungu n'igihombo.

Muri iyi nteko kandi uretse kwemeza imicungire y'imari y'umwaka hazabaho kandi itora ryekereranye n'ibyifuzo by'abashaka ko amategeko agenga umunyamuryango n'amategeko nshingiro yahinduka niba bahari.

Hazabaho guhagarika umunyamuryango cyangwa kwirukanwa burundu niba ahari ndetse n'ibindi.

Mu nama y'inteko rusange yaherukaga yabaye tariki ya 8 Nzeri aho amakipe abiri Nyagatare FC yakinaga mu cyiciro cya kabiri mu bagabo na Yauvia mu bagore nayo yo mu cyiciro cya kabiri mu bagore yahagaritswe imyaka 2 ni mu gihe abayobozi bayo bahagaritswe imyaka 5.

Ibaruwa itumira abanyamuryango wa FERWAFA

04/Apr/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...
Most Popular