Uganda: Igitutu cy’abafana cyatumye Fresh Kid yemererwa gufatanya amasomo n’umuziki | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uganda: Igitutu cy’abafana cyatumye Fresh Kid yemererwa gufatanya amasomo n’umuziki

Uganda: Igitutu cy’abafana cyatumye Fresh Kid yemererwa gufatanya amasomo n’umuziki

 Igitutu cy’abafana cyatumye Minisitiri w’Urubyiruko muri Uganda yemerera umwana ukizamuka muri muzika Fresh Kid gufatanya amashuri n’umuziki ni nyuma yaho atangarije ko uyu mwana w’imyaka 7 ataretse umuziki azafungwa.

Nyuma y’inama yahuje Fresh Kid, ababyeyi be, abamugira inama na Minisitiri Kiyingi Nakiwala yarangiye yemereye uyu mwana usanzwe witwa Patrick Ssenyonjo kuzamura impano ye yo gukora injyana ya rap ariko nyuma y’ishuri, muri week end no mu biruhuko gusa.

Abadepite bari baherutse kwibasira uyu muminisitiri washakaga gufunga Fresh Kid amuziza gukora ubuhanzi ataruzuza imyaka y’ubukure. Bavugaga ko ibyo yashakaga gukorera uyu muraperi ari ubujiji kuko ari ugupfukirana impano ye..

Abafana ba Fresh Kid bibasiye uyu mu minisitiri bamuziza ko ashaka gupfukirana impano y’uyu mwana w’imyaka irindwi gusa, benshi bakamushinja ishyari ry’uko uyu mwana amaze kwigarura imitima ya benshi.

Minisitiri Kiyingi yasobanuye ko guhoza Fresh Kid mu tubari bibangamira uburenganzira bwe nk’umwana kuko ashobora guhohoterwa cyangwa akahigira imico mibi.

Ati “Itegeko rirengera umwana ryo muri 2018 rivuga ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kugaburirwa, ubuzima bwiza, kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, iteraambere no kujya ku ishuri.”

Fresh Kid aherutse gushyira hanze indirimbo mu majwi n’amashusho yise ‘Bambi” aho yasabaga uyu mu minisitiri kumureka akikorera ibyo akunda kuko ari impano yahawe na Rurema.

Yahuye na Minisitiri amusaba kumureka akikorera umuziki

05/Apr/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(11)
Jay c Igisumizi
Komerezaho petti
Mukadaff zephani
Fresh ked komerezaho.
Jean luc
Uyumwana arabizi kbx murebe new song ye yitwa #bambi#
Tumukunde
Ndimuri uganda ariko narebye indirimbo zuyu mwana kuri YOU TUBE numva ndazikunze komeza impano
Amos
Bamugiriye neza
Amos
Bamugiriye neza
Amos
Bamugiriye neza
Amos
Bamugiriye neza
Amos
Bamugiriye neza
Amos
Bamugiriye neza
More Comments
Sponsored Content
Loading...
Most Popular