AMAFOTO: APR FC yanganyije na Marines mu mukino wa gishuti wakinwe iminota 120 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: APR FC yanganyije na Marines mu mukino wa gishuti wakinwe iminota 120

AMAFOTO: APR FC yanganyije na Marines mu mukino wa gishuti wakinwe iminota 120

Uyu munsi ikipe ya APR FC mu rweo rwo kwitegura umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona bazakina na Rayon Sports tariki ya 20 Mata, yakinnye umukino wa gishuti na Marines FC maze amakipe yombi anganya 1-1.

Ni umukino wabereye Kicukiro ku isaha ya saa 13:20’, wakinwe mu bice 3 aho biri gice cyari gifite iminota 40.

Uyu mukino umutoza wa APR FC, Zlatko yabanje gusa n’uha amahirwe ikipe ya kabiri, ba bakinnyi bari bamaze iminsi badakoreshwa muri shampiyona uretse Michel Rusheshangoga, yari yabanjemo Fiacre, Ngabo, SHaffy, Michel, Maxime, Evode, Mirafa, Buteera, Blaise, Iranzi na Mugunga.

Aba bakinnye igice cya mbere cy’iminota 40 kirangira ari 0-0, igice cya kabiri kigitanira ku munota wcyo wa 5, ni ukuvuga ku munota wa 45, Marines yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Ramadhan ku burangare bwa bamyugariro ba APR FC.

Nyuma y’iminota 2 gusa ikipe ya APR FC yaje kwishyura iki giteo gitsinzwe na Mugunga Yves.

Ku munota wa 60 iyi kipe ya APR FC yahise ikora impinduka havamo abakinnyi 10 asigara Michel Rusheshangoga waje gusimburwa na Migi ku munota wa 80.

Hinjiyemo Kimenyi, Rugwiro, Prince, Ombirenga, Imanishimwe, Amran, Ally, Fiston, Danny na Nshuti Innocent, aba bagerageje gushaka igitego cy’intysinzi ariko abasore ba Marines barabazitira umukino urangira ari 1-1.

Bliase Itangishaka yari yabanje mu kibuga

Maxime Sekamana ashaka gucika myugariro wa Marines bita Maicon

Evonde nawe ahananye na Maicon

Mugunga watsindiye APR FC

Igitego cya APR FC

Ikirere ni uko cyasaga

Danny Usengimana winjiye mu kibuga simbura

Amran aanganiye umupira na Canavalo

06/Apr/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...