#KWIBUKA25: Ndayisaba Fabrice Faundation kumwe na Miss Rwanda Nimwiza Meghan bibutse abana n’ibibondo bazize Jenoside [AMAFOTO] | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

#KWIBUKA25: Ndayisaba Fabrice Faundation kumwe na Miss Rwanda Nimwiza Meghan bibutse abana n’ibibondo bazize Jenoside [AMAFOTO]

#KWIBUKA25: Ndayisaba Fabrice Faundation kumwe na Miss Rwanda Nimwiza Meghan bibutse abana n’ibibondo bazize Jenoside [AMAFOTO]

Umuryango wa Ndayisaba Fabrice Faundation ‘NFF’, kuri uyu wa Kabiri bari kumwe na Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan bakoze igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku  rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera by’umwihariko abana n’ibibondo bazize Jenoside.

Ni gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rw’ituze kuva ahazwi  nko kuri arete mu Bugesera kugenda kugera ku Rwibutso rwa Ntarama ahunamiwe ndetse hagashyirwa indabo ku mva z’imibiri ihashyinguye mu cyubahiro.

Uretse Nyampinga w’u Rwanda, Nimwiza Meghan, Ndayisaba Fabrice Foundation umuryango utegamiye kuri leta ufite intego ya gufasha abana batagira kivugira binyuze mu mikino n’imyidagaduro yari yifatanyije n’inzego zitandukanye za leta harimo Minisiteri y’Uburezi, Polisi y’igihugu, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera n’abandi.

Ndayisaba Fabrice Faundation bakaba barahisemo kwibukira ku rwibutso rwa Ntarama nka hamwe habereye ubwicanyi ndangakamere bwakorewe abana bakabahisiga ubuzima ari benshi.

Bakigera ku rwibutso rwa Ntarama, umukozi wa CNLG, Ruzigana Innocent yabanje gusobanurira abana ndetse n’abandi bari baje kwibuka amwe mu mateka y’urwibutso rwa Ntarama.

Ubundi urwibutso rwa Ntarama rwari kiliziya Gaturlika, Centrale ya Ntarama, mu gihe cya Jenoside hahungiye abantu bagera mu bihumbi 3 gusa rushyinguwemo abantu barenga ibihumbi 5.

Bicishijwe imihoro, uduhiri, ibitiyo nk’uko bigaragara iyo winjiye aha hahoze iyi kiliziya kuko habitsemo ibikoresho bakoresheje babica.

Ikindi kigaragaza ko habaye ubwicanyi ndengakamere ku bana iyo ugezemo usangamo inkongoro banywesaga mata nyinshi, amakayi menshi bari baritwaje bazi ko bazasubira ku ishuri.

Umuhuzabikorwa wa Ndayisaba Fabrice Faundation, Ndinimana Jean Luc yavuze ko impamvu baba bahisemo kuzana abana kwibuka ari ukugira ngo basobanukirwe neza Jenoside icyo ari cyo kugira ngo bakure bayizi bitazabaho ukundi.

Yagize ati”Intego yacu ni kwigisha abana n’ibibondo kugira ngo bazamuke bazi neza Jenoside ni ki? Amateka mabi yaranze igihugu cyacu kugira ngo ntibizongere ukundi kuko igiti kigororwa kikiri gito.”

Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, Nimwiza Meghan yavuze ko hari abana bishwe batari banazi icyo ubwoko ari cyo gusa ngo nicyo gihe cyo gufatanya nk’abanyarwanda maze ikivi bari baratangiye kikuswa.

Yagize ati”Ibi bifasha abana kumenya ukuri, tumaze kubibona hano hiciwe abana benshi batari banazi icyo ubwoko aricyo, hari abo twakabaye dufite ariko tudafite ubu kubera Jenoside, tugomba gukoresha imbaraga nyinshi, tugakoresha izabo ndetse n’izacu bwite tukusa ikivu cyabo.”

Ni ku nshuro ya 9 NFF itegura igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abana, bavuga ko babona ko byamaze gutanga umusaruro ku bana kuko bamaze gusobanukirwa neza Jenoside ku buryo ntawapfa kubazanamo amacakubiri cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mbere yo kujya kwibuka, abana bagize NFF bifotoje na Nyampinga Nimwiza Meghan ndetse na Ndayisaba Fabrice

Hakozwe urugendo rw'ituze

Nimwiza Meghan yakoranye n'aba bana urugendo

Urwibutso rwa Ntarama ahashyinguye imibirienga irenga ibihumbi 5

Umukozi wa CNLG, Ruzigana Innocent asobunurira abari baje kwibuka 

Umuhanzi Munyashoza Dieudonne ndetse n'umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu Seninga Innocent bari baje wkifatanya n'aba bana

Nimwiza Megan(ibumoso), umuyobozi w'akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage(hagati) na Ndayisaba Fabrice washinze NFF(iburyo)

Abana bari batuje barimo bumva amateka

Seninga Innocent(ubanza ibumoso), SP J.P Hategekimana DPC wa Bugesera warinuhagarariye polisi(ukurikiyeho), umuyobozi w'akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ndayisaba Fabrice na Nimwiza Meghan bagiye gushyira indabo ku mvi zishyinuyemo imibiri y'abazize Jenoside

Abana nabo bashyizeho indabo

 

09/Apr/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
muhayimana.Emanuel
nshaka.amafoto
Sponsored Content
Loading...